Amakuru

Abantu bakomeje gukangarana bitewe n’ubwiyongere bwinshi bw’icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda

Ibintu bikomeje kuba ibindi bindi mu gihugu cyacu cy’u Rwanda ubwoba ni bwose mu baturage bitewe n’ubwiyongere bwinshi bw’icyorezo cya Coronavirus ndetse n’abakomeje guhitanwa nacyo.

Nkuko Minisiteri y’ubuzima ikomeza kugenda ibitangaza, imibare y’abandura icyorezo cya Coronavirus igenda yiyongera umunsi ku munsi ndetse abantu bakaba bakomeje kwitaba Imana bazize iki cyorezo cyane bitewe na Virus nshya yahawe izina Delta.

Nubwo icyorezo gikomeje kugenda cyiyongera mu buryo bukomeye cyane ariko hari abantu wagirango ntacyo bibabwiye kuko urahura n’abantu batambaye udupfukamunwa, ukabona ntibahana intera wagera icyo ubabwira ugasanga baragutuka hafi no kugubita, ikigaragara hakenewe amasomo menshi cyane cyane ku bantu baherereye mu bice by’icyaro.

Mu cyumweru gishize, umunyamabanga wa leta ushinzwe ubuzima Dr Mpunga Tharcise yabwiye televiziyo y’u Rwanda ko abarwayi babaye benshi, ahari harafunzwe ubu twarahafunguye kandi hose haruzuye, abarembye bararembye n’abapfa barapfa ari benshi.

Ku munsi wejo tariki ya 12 Nyakanga 2021, Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abantu banduye icyorezo cya Coronavirus bagera kuri 772 baboetse mu turere dutandukanye ndetse n’umujyi wa Kigali ukomeje kugira abantu benshi cyane kurusha ahandi hise mu gihugu ndetse ikigereranyo cy’abakomeje kwandura cyikaba kirenze 800.

Ntabwo ari abantu bagaragaraye banduye Covid-19 gusa kuko Minisiteri y’ubuzima yanatangaje ko abantu bagera kuri 22 bahitanwe n’icyorezo cya Coronavirus ku munsi tariki ya 12 Nyakanga 2021 ndetse uwo mubare wabonetse ejo hashize akaba ariwo munini ubayeho bwa mbere mu gihugu cyacu kuva iki cyorezo cyahagera mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize.

Abantu ntabwo bakwiye gukeretsa iki cyorezo kuko kirakomeye cyane kandi nta muntu n’umwe gitinya kuko gifata uwari wese ndetse kinahitana umuntu ubonestse wese, hakwiye gukazwa ingamba abantu bose bakabigira ibyabo kugirango tubashe gutsinda iki cyorezo ndetse n’ubwandu bushya bwacyo bwahawe izina rya Delta.

Mu minsi irindwi ishize, habonetse abantu 5,620 bashya banduye n’abantu 103 bapfuye. Ikindi cyumweru kiruta ibindi mu mibare.

Covid-19 yishe 22 ku munsi wejo handuye kandi 772

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger