AmakuruAmakuru ashushye

Abantu babiri barasiwe I Rubavu

Inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Rubavu, zarashe abantu babiri banyuze mu nzira zitemewe, biza kugaragara ko bari bikoreye n’urumogi baruvanye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ni ibikorwa byabaye mu gihe biheruka gutangazwa ko imipaka y’u Rwanda ifunzwe mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, abemeye kwinjira mu gihugu ni abanyarwanda batahutse kandi nabo bahita bashyirwa mu kato k’iminsi 14. Urujya n’uruza rusigaye gusa ku modoka zitwara ibicuruzwa.

Amakuru avuga ko barashwe hafi saa sita z’ijoro bageze mu mudugudu wa Nyakabanda, Akagali ka Rwangara mu Murenge wa Cyanzarwe. Abarashwe ni umugabo n’umugore bari hagati y’imyaka 30-38.

Bivugwa ko bombi “bari bikoreye urumogi ruri hati y’ibilo 70-80,rugabanije mu bifurumba bitandatu.”

Imirambo y’abarashwe yahise ijyanwa mu bitaro bya Gisenyi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ubuyobozi bw’Akarere, Ingabo, RIB na Polisi, bakoresheje inama abaturage baturiye ikibaya, babakangurira, kudakomeza kwishora mu bikorwa nk’ibi byo guhungabanya umutekano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger