AmakuruAmakuru ashushye

Abantu 11bishwe n’inzoga bishimira ko basoje umwaka wa 2021 neza bikangura inzego z’umutekano

Urupfu rutunguranye rw’abantu bishimiraga iminsi mikuru mu mpera z’umwaka ushize, rwakanguye inzego zitandukanye zitangira guhagurukira ikibazo cy’ubuziranenge bw’inzoga zengerwa mu bice bitadukanye by’Igihugu.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batanu bafite aho bahuriye no kwenga ndetse no gukwirakwiza ibinyobwa bisindisha byitwa Umuneza, biherutse gukurwa ku isoko nyuma y’urupfu rw’abantu bagera kuri 11 barimo bamwe bo mu Karere ka Gasabo n’abandi bo muri Bugesera aho izo nzoga zengerwa.

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize hatangajwe ko umugore umwe n’abagabo batatu bari batuye mu Kagari ka Kimihurura, mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo ari bo byagaragaye ko bapfuye mu masaha atandukanye nyuma yo kunywa inzoga yitwa umuneza.

Kugeza ubu abantu 11 ni bo bimaze kumenyekana ko bashobora kuba barishwe n’ibyo binyobwa, nyuma y’iperereza ryakozwe na RIB ndetse rikaba rinakomeje.

Itsinda ririmo nyiri uruganda RWABEV Ltd rukorera ibinyobwa bisembuye mu Karere ka Bugesera ryatangiye gukorwaho iperereza ryimbitse ku byaha bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa ibinyabutabire bisindisha ndetse n’ubwicanyi butagambiriwe.

Urwo ruganda ni rwo rukora inzoga yitwa “Umuneza”, bikaba byaragagaragaye ko irimo ikinyabutabire cyitwa Methanol iri ku kigero cyo hejuru.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko nyiri urwo ruganda witwa Marcel Ngarambe yatawe muri yombi ku wa Mbere taliki ya 3 Mutarama 2022 mu gihe abandi bane bafashwe ku ya 27 Ukuboza 2021.

Yavuze ko uretse ababuze ubuzima, hari n’abandi bantu bane batakirimo kureba bitewe n’ingaruka ibyo biyobyabwenge byabagizeho, kuri ubu bakaba barimo kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Dr. Murangira yagize ati: “Inzoga yitwa Umuneza yarimo methanol nyinshi nk’uko byemejwe na Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory/RFL). Isuzumwa ryakozwe kuri ba nyakwigendera ryagaragaje ko urupfu rwabo rufite inkomoko kuri iyo methanol.”

Yakomeje ashimangira ko ikinyabutabire cyemewe muri alukolo atari methanol ahubwo ari ‘ethanol’ na yo igomba kutarenza ikigero cya 45%.

Abakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibyaha byakozwe muri ibyo bikorwa bafungiwe kuri Sitasiyo za Polisi zirimo iya kimihurura, iya Kicukiro n’iya Gikondo mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo dosiye zitegurwe nyuma zizanashyikirizwe ubushinjacyaha.

Nyuma y’aho bigaragariye ko izo nzoga ari yo yahitanye abo bantu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) cyahise gihagarika ku isoko inzoga y’Umuneza ndetse inihanangiriza abaranguza n’abadandaza iyo nzoga ko bakwiye kubihagarika.

Inzego z’ubuyobozi zatangiye no gukora umukwabo mu Turere twose tw’Igihugu hagamijwe guhagarika icurizwa n’ikwirakwizwa ry’ibinyobwa byose bitujujeubuziranenge.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, mu ngingo ya 263 igika cya 1, havuga ko umuntu wese ufashwe urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

Igihano giteganyijwe kuri iki cyaha kivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Naho mu gika cya gatatu cy’iyi ngingo havuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Umuntu wakoze iki cyaha akagikora mu buryo bwo gushaka indonke cyangwa bwo gukorera amafaranga aba akoze icyaha bityo n’ibihano bikajyana n’uburemere bw’icyaha bitewe n’uko yakoze icyo cyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko uwakoze icyo cyaha ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Ashobora kandi guhabwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (20ans-25ans) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu ariko atarenze miliyoni makumyabiri iyo ari ibiyobyabwenge bikomeye;

Nanane kandi ashobora guhabwa gifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atageze kuri miliyoni icumi ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje bitewe n’uburemere bw’uburyo icyaha cyakozwemo.

Ku birebana no kwica umuntu utabigambiriye, uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu kandi ntikirenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u rwanda ari hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger