AmakuruAmakuru ashushye

Abandi bantu babiri bagaragayeho indwara ya Ebola muri Uganda

Minisiteri y’ubuzima muri Uganda n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) bemeje ko abandi bantu babiri babasanganye Ebola, mu gihe umwana bayisanzemo ejo yahise imuhitana.

Uyu mwana w’umuhungu w’imyaka itanu basanganye Ebola yapfuye muri iki gitondo imuhitanye.Ebola yabonetse mu gace ka Kasese kari mu burengerazuba bwa Uganda.

Abandi bantu babiri bayisanganye uyu munsi ni abo mu muryango w’uwo mwana wahitanywe nayo, nkuko  BBC ibitangaza , Ikindi abantu batatu bashyizwe mu kato naho abandi umunani bari kumwe n’aba banduye nabo bari gukurikiranwa bya hafi.

Aba banduye Ebola muri Uganda bari baherutse kuva muri Kongo aho bivugwa ko babonanye n’umugabo wishwe n’iyi ndwara.

Mu burasirazuba bwa Kongo abantu barenga 2000 bamaze gutangazwa ko banduye Ebola mu mezi 10 ashize ihadutse, abagera hafi ku 1400 ikaba yarabahitanye kuva mu kwezi kwa munani umwaka ushize.

Hagati aho, minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yasohoye itangazo ivuga ko Ebola itaragera muri iki gihugu, ko kuva yatangazwa muri Uganda barushijeho kugenzura imipaka abantu binjiriraho ndetse bagira inama abantu kwirinda kujya mu gace ivugwamo.

Ebola ni virusi itangira itera umuntu guhinda umuriro, gucika intege cyane, kubabara imitsi no kubabara mu muhogo. Uyirwaye araruka, agacibwamo ndetse akavira imbere ndetse akava n’amaraso mu bice byo hanze by’umubiri.

Abantu bayandura iyo bagize aho bahurira n’abayirwaye, nk’ahari igikomere ku mubiri, mu kanwa no mu mazuru, mu maraso, mu myanda iva mu mubiri cyangwa mu cyuya cy’uyirwaye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger