AmakuruImyidagaduroUmuziki

Abambere baherutse gusinyishwa na bruce melodie basohoye indirimbo

Uyu Kenny Sol yamenyekanye cyane mu itsinda rya Yemba Voice aza gutandukana na bagenzi be ubwo iri tsinda ryasenyukaga. ubu bakaba buri wese akora kugiti cye Kenny sol ni umwe mu bo Bruce Melodie yemereye ubufasha kimwe na mugenzi we Kizigenza

kenny sol mumikoranire na bruce melodie

Kenny Sol nyuma yo kuva mu itsinda rya Yemba Voice yakomeje  gukora umuziki kugiti cye cyangwa se career solo  aza agakora akaririmbo kamwe ubundi akagenda gusa ntibyamuhira  ngo abe icyamamare mu buryo bumworoheye,  mugihe uyu mugenzi we Juno Kizigenza we ni ubwa mbere yinjiye mu muziki.

juno kizigenza umwe muba sinye kumikoranire na bruce melodie

Indirimbo nshya ya Juno Kizigenza yitwa ‘New Formula’ yatunganyijwe na Producer Element uri mu bagezweho muri iki gihe, naho  iya Kenny Sol yitwa “You&I”.

Nando Bernard umwe mu bareberera inyungu za Bruce Melodie yavuze ko aba bahanzi batangiye gukorana ndetse usibye izi ndirimbo basohoye mu buryo bw’amajwi, n’amashusho yazo yamaze gufatwa bari kuyatunganya mbere yuko asohoka.

Nando yagize ati” Kenny Sol we twamubonye muri Yemba Voice benshi barabizi ukuntu bari abana b’abahanga, naho Juno Kizigenza we rero twabashije kumumenya mu mpera za 2019 ubwo yasubiragamo indirimbo Katerina.”

Bruce Melodie atangaje byeruye ko yashinze Label, nyuma y’uko umwaka ushize atangije Televiziyo ye yitwa Isibo TV, yiyongera mu bimwinjiriza amafaranga.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger