AmakuruPolitiki

Abakuru n’ibihugu bigize EAC bagiye gukora inama yiga kuri coronavirus

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Mata 2020, Abakuru b’ibihugu bigize imuryango wa Afurika y’uburasirazuba(EAC) batangaje ko bagiye gukora inama yiga ku cyorezo cya Coronavirus n’uburyo bwo gukomeza kuyirinda.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta akaba n’umuyobozi w’akanama k’abaminisitiri ba EAC rivug ko iyi nama izakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bw’iyakure(video conference).

Aba bakuru b’ibihugu bavuze ko iyi nama izaba igamije kurebera hamwe uburyo icyorezo cya coronavirus cyahagarara gukwirakwira ariko bitabangamiye ibikorwa by’ubucuruzi.

Iy’inama kandi ije ikurikiye iyahuje abaminisitiri b’ubuzima mu bihugu bigize uyu muryango ndetse n’abandi bafite munshingano ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba, yafatiwe imyanzuro 12.

Mu myanzuro yavuye muri iyi nama yahuje aba baminisitiri mu kwezi kwa werurwe 2020, harimo kuba umuntu uzajya yinjira muri kimwe muri ibi bihugu azajya abanza gushyirwa mu kato k’iminsi 14 agapimwa niba ntacyorezo cya Corona virus afite.

Ni inama kandi yari iyobowe na Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, aho bafatiyemo imyanzuro irimo no kuba ibihugu binyamuryango byatanga amafaranga yo guhangana na corona virus ndetse bigafasha n’inganda na kampani(company) zikora ibiribwa n’imiti ifasha gusukura intoki (hand Sanitizer) gukomeza gukora.

Ubunyambanga bwa EAC buherutse kwemera ko bugiye gutanga Laboratwari(laboratory) ngendanwa muri ibi bihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger