AmakuruInkuru z'amahanga

Abakurikiranira hafi ikirunga cya Nyiragongo baratanga umuburo ku baturage bayituriye

Abahanga mu miterere n’imikorere y’ibirunga mu mpera z’Icyumweru gishize(hari ku wa Gatandatu tariki 24, Nyakanga, 2021) basohoye itangazo ribwira abaturiye ikirunga cya Nyiragongo kugira ibyo bitwararika birimo n’isuku kubera ivu ryo muri kiriya kirunga riherutse gutumukira mu kirere.

Ivu ryo mu kirunga riba ririmo uburozi bwinshi buterwa n’ibinyabutabire birigize cyane cyane carbon.

Ririya tangazo rivuga ko abahanga mu mikorere y’ibirunga bakorera mu gace gaturanye na Nyiragongo, i Goma baherutse kubona ikirundo cy’ivu ryari ryarirundanyije mu munwa wa Nyiragongo nyuma y’uko iruka( ni mu minsi mike ishize) rirundumukira mu kirunga imbere irindi ritumukira mu kirere.

Ikigo cya bariya bahanga kitwa Obsèrvatoire Volcanologique de Goma cyanditse ririya tangazo kivuga ko abantu bakwiye kwitondera ibiribwa n’ibinyobwa basarura cyangwa bahaha mu bice bituranye na Nyiragongo kuko bishobora kubatera uburwayi baramutse babiriye bitaronze neza.

Itangazo riburira

Bavuga ko ubu burwayi bushobora guterwa n’uko ririya vu ryagwa ku biribwa nabo bakabirya bityo ryagera mu myanya y’ubuhumekero bikaba byayangiza.

Bemeza ko kuba hari ivu ryinshi riherutse gusenyuka aho ryari ryarirunze rikagwa mu nda ya Nyiragongo bidashobora guteza umutingito cyangwa iruka ryayo, ariko nanone ngo rishobora guteza ibibazo by’ubuzima.

Ivu ryo mu Kirunga…

Ivu ryo mu kirunga ni uruvange rw’amabuye, umwuka n’ibindi bintu biba mu kirunga biba byaratwitswe n’umuriro w’inkekwe uba mu nda y’ikirunga, hanyuma nyuma yo kuruka bigahora, bigafatana ‘bikaba ivu.’

Byumvikane neza ko ivu rivugwa aha ritandukanye n’ivu ryo mu ziko kuko byose biterwa n’ibigize ikintu cyahiye.

Ni nk’uko ivu ry’amashara ritandukanye n’ivu ry’imbagara.

vu ryo mu kirunga riba rigizwe n’utuntu duto cyane, dufite umurambararo wa milimetero ebyiri. Riba ririmo utunogo twinshi bityo bigatuma rigira ireme bwite rito, ibyo bita ‘Low density’ mu Cyongereza.

Nyuma y’uko ikirunga kirutse, ibintu byose bigize amahindure byasigaye ku munwa wacyo bigenda byuma gahoro gahoro, bimwe bikuma vuba kurusha ibindi bitewe n’ireme bwite bifite.

Ibitanga ibindi guhora nibyo byuma vuba kandi buri gihe biba ari byo bifite ireme bwite rito, ni ukuvuga ko buba bitaremereye.

Rya vu twavuze haruguru riba ryoroshye k’uburyo umuyaga ushobora kuritumura ukarigeza mu bilometero byinshi uvuye aho ikirunga kirumbaraye.

Hari inyandiko ya National Geographic ivuga ko iyo ririya vu ari ryinshi, riba rishobora kubangamira indege mu kirere.

Iyo ari ryinshi mu kirere rishobora gutuma indege zigendera ku butumburuke bwo hasi zihura n’ibibazo by’imikorere, bikaba byateza impanuka.

Ikindi ni uko ririya vu iyo rimanutse rikajya ku butaka cyangwa mu kirere kirimo umwuka abantu bahumeka, ryangiza ibihaha byabo, rikabatokoza bikomeye ndetse bigatera n’amazuru kugira ubushyuhe bubabaza, ibyo bita ‘nose irritation’ mu Cyongereza.

Ivu ry’ikirunga rifite ubushobozi bwo kumara imyaka myinshi mu kirere rigitembera.


Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger