AmakuruImyidagaduro

Abakunzi ba filime y’uruhererekane ya “Master Kongwe” basabye ubuyobozi bwayo ikintu gikomeye(Yirebe)

Kugeza ubu Abanyarwanda n’abakunzi ba sinema hirya no hino ku isi bakomeje guhabwa ibice bitandukanye bya filime y’uruhererekane yiswe “Master Kongwe” ikomeje kugaragaza umwihariko muri sinema Nyarwanda.

Ni filime igizwe n’amateka cyane cyane yubakiye ku muco w’Abanyarwanda bo hambere, hakongerwamo n’uburyo bushya bugezweho bw’imirwanire hagati y’ubwami bubiri {ABAHWA n’ABARIZA} busa naho buhanganye muri iyi filime.

Master Kongwe ni filime imaze igihe kingana n’amezi 8 igaragarijwe abakunzi ba sinema by’umwihariko abakunda agasobanuye, dore ko isanzwe ikinywa mu rurimi rw’ikinyarwanda nyuma bakaza kunganirwa yogezwa n’umusobanuzi wa filime wabigize umwuga mu rwego rwo kudatererana abakunda agasobanuye.

Si ibyo gusa kuko hongewemo uburyo bwo gusemura amagambo mu rurimi rw’Icyoongereza {Sub-titles} kugira byorohereze n’abanyamahanga gusobanukirwa ibiyirimo.

Mu gihe kingana n’amezi 8 iyi filime imaze itangiwe gukorwa, hamaze gusohoka ibice 5 gusa, aha abakunzi bayo bakaba barakunze kumvikana cyane bavuga ko ibatindira ndetse ibice byayo bitinda kujya ahagaragara bihabanye n’uko bo byabyifuza.

Bamwe mu baganiriye na Teradignews.rw, bemeje ko bakunda uburyo iyi filime yateguwe kandi ko ari nziza ariko bakaba bafite imbogamizi z’uko bategereza igice gikurikiyeho bakazakibona basa naho bamaze kwibagirwa ibyabanje.

Reba iyi filime

https://youtu.be/dpsU_BxMofM

Bakomeje basaba abashinzwe gutegura iyi filime ko bakosora uburyo batangamo Episode zayo, ubundi bikaba byabafasha kuyibona ku munsi runaka udahinduka.

Umuyobozi w’iyi filime NDACYAYISENGA Josue uzwi nka Joshi yabwiye Teradignews ko ibyo abakunzi ba Master Kongwe bibaza nabo bamaze iminsi babitekerezaho ndetse ko bamaze kubifatira ingamba.

Yagize ati” Nibyo kuba abakunzi ba filime yacu barabonye ko rimwe na rimwe ibice byayo bitinda gusohoka, kuko natwe twarabibonaga gusa byaterwaga n’imbogamizi za hato na hato ariko ubu zisa naho zamaze guherera uruhande rumwe.

Joshi yemeje ntagihindutse, buri cyumweru hazajya hasohoka igice cya filime ya “ Master Kongwe uhereye ku gice cya 5 ubu cyamaze kujya ahagaragara.

Mater Kongwe ni filime ikinirwa mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, kugeza ubu ikaba ifite intego yo gufasha urubyiruko rwo muri iyi ntara no mu gihugu muri rusange kwiga kwihangira umurimo no gutinyuka kugaragaza impano zabo zitandukanye.

Ibyo wamenya kuri filime y’uruhererekane yiswe “Master Kongwe”

#MasterKongwe : Iyi ni Filime y’uruherekane irimo imirwano njyarugamba (Action Movies) ikavuga ku gitekerezo cy’inkuru y’ubwoko bw’Abahwa [Fiction]

Abahwa: ubwoko buhari ariko butazwi ko buba mugihugu cyimisozi igihumbi ahantu hatazwi hamenywe gusa n’Umwami Ruganzu Ndoli wahabwiwe na nyirasenge (Nyabunyana) warutuye i Karagwe,ko ubwo yarikuzagaruka kwigarurira ubwami bwase (Ndahiro Cyamatare) wari warishwe n’abanyabungo ko abahwa bafite imbaraga zidasanzwe kandi ntamuntu numwe waruzi aho baba.

Nibwo Ruganzu yagiye gushaka umupfumu Mapfa wavuganaga na nyirasenge abanza kumuha ikigeragezo cyagombaga gutuma imana zigaba imitsindo, ikigeragezo yagihawe arikumwe n’umwami w’Abahwa Byondo. umupfumu mapfa yabwiye umwami Ruganzi Ndoli ko insinzi ariyabo mugihe yemeye kuzarinda apfa atavuze abahwa abaribo (atamennye ibanga…[……]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger