AmakuruIyobokamana

Abakristu Gatolika bo mu Rwanda bagowe no kujya i Namugongo muri Uganda

Kubera umubano utifashe neza hagati y’ u Rwanda na Uganda, abakirisitu Gatolika babuze uko bajya mu rugendo nyobokamana rwabereye i Namugongo ubwo hibukwaga abahowe Imana b’ibugande.

Uru ni urugendo nyobokamana rukomeye kuko n’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi ni ukuvuga Papa aba yatumiwe. Uyu mwaka Papa Francis yari yatumiwe na Perezida Museveni ariko yisegura avuga ko ataboneka gusa ubushize yari ariyo ndetse ni nawe watuye igitambo cy’Ukarisitiya.

Ku ya mbere Werurwe uyu mwaka, Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarenga 800 bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu bagaragaza ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

Buri mwaka ku itariki ya 3 Kamena, ni umunsi w’abahowe Imana b’i Bugande. Abakristu gatolika benshi bavuye mu mpande zose z’isi bahurira i Namugongo muri Uganda aho aba bakirisitu biciwe bahowe ukwemera bari bafite.

Padiri Jean Damascène Maniraho, umunyamabanga mukuru wungirije w’inama y’abepiskopi mu Rwanda, yavuze ko Abanyarwanda bari basanzwe bakora urugendo nyobokamana bajyayo (i Namugongo) ariko ko kuri iyi nshuro babuze uko bajyayo kubera ibibazo biri mu mubano w’u Rwanda na Uganda bityo bakaba bahisemo gukora urugendo nyobokamana bajya kwitabira Misa itari isanzwe yabereye i Kigali.

Kuko batabashije kujya muri Uganda, abakristu gatolika basomewe misa itari isanzwe ibaho yabereye kuri Kiliziya ya Mutagatifu Karoli Lwanga iri i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Iyi misa yitabiriwe n’abantu benshi nubwo yabaye ari mu masaha y’akazi, harimo benshi basanzwe bajya i Namugongo.

Padiri Nshagaye Gérard wo kuri Paruwasi ya Mutagatifu Karoli Lwanga i Kigali yavuze ko paruwasi yabo yari isanganywe umuco wuko uyu munsi bajya i Bugande kwizihiza uyu munsi mukuru.

Yagize ati: “Ubu rero twabonye ko bidashoboka kubera ko Abanyarwanda ubu batari kujya mu gihugu cya Uganda biba ngombwa ko twebwe tubikora hano iwacu”.

Abenshi bahamya ko bahisemo kuza mu misa yabereye kuri Kiliziya ya Mutagatifu Karoli Lwanga i Kigali kuko hari na bimwe mu bisigazwa by’uyu mutagatifu na we wapfuye ahowe Imana aha muri Uganda.

Umukristu wari waturutse muri Diyosezi ya Ruhengeri, Paruwasi ya Butete iri hafi n’umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda mu karere ka Burera, yabwiye Teradignews ko bibabaje kuba batakoze uru rugendo nyobokamana berekeza i Namugongo.

Yagize ati “Birababaje kubona twabuze ubwisanzure bwo kujya gusenga i Namugongo kubera ibibazo biri mu mubano w’u Rwanda na Uganda, njye maze kujyayo inshuro 13 ariko iyi nshuro rwose ntibinkundiye ko njya kwifatanya n’abandi”.

Hashize imyaka ibiri umubano w’ibihugu byombi utifashe neza, aho u Rwanda rutishimiye uburyo abanyarwanda muri Uganda bafungwa, bagatotezwa nta mpamvu igaragara, bamwe bakabwirwa ko bazira kuba intasi mu gihe ari abaturage bagiye gushaka ubuzima.

Bakoze urugendo nyobokamana bajya i Kigali

Mutagatifu Karoli Lwanga na bagenzi be bahowe Imana b’i Bugande.

Ibi byose byabye mu gihe cy’imyaka itatu: 1885, 1886, 1887. Abamisiyoneri ba mbere bageze i Buganda ni Padiri Livinhac na Lourdel.

Nyuma y’amezi arindwi bigisha gatigisimu bari baramaze gutoranya bamwe mu bigishwa bagombaga kubatizwa.

Izo nyigisho z’abapadiri bera nyamara ntizashimishije abapfumu baribabafitiye ishyari kimwe n’Abarabu bacuruzaga abacakara.

Abapadiri bera babonye ko bashobora gutotezwa babatije vuba na bwangu abo baribarabiteguriye maze bahungira mu magepfo y’ikiyaga cya vigtoriya.

Icyo gihe hari harateye ubushita maze abapadiri babatiza abana benshi bendaga gupfa.

Nyuma y’imyaka itatu bari mu buhungiro Mutesa yarapfuye asimburwa n’umuhungu we Mwanga wari ukunze idini rishya maze atuma kuri abo bapadiri bera ngo bagaruke.

Abategetsi bamwe nyamara ntago bashimishijwe n’iyo nsinzi y’abakristu. Byatumye babaca mu mizi bajya kubabeshyera i Bwami ko bashakaga kumunyaga ubutegetsi.

Abapfumu nabo batangira kwenyegeza bavuga ko bakwiriye gupfa. Umwami yumva amabwire maze kuri 15/11/1885 atwikisha Yozefu Mukasa.

Yaribwiraga ati « Nice uriya munyagitugu abandi bose baragira ubwoba maze bate iryo yobokamana rihya. »

Ibyo yatekerezaga siko byagenze. Kuko aho kugira ubwoba abantu benshi bagarukiye Imana. Ijoro ryakurikiye urupfu rwa Mukasa abana babigishwa 12 basabye kubatizwa, abandi 105 babatizwa mu cyumweru gikurikiyeho. Muribo 11 babaye Abamaritiri.

Kuwa 25/571886 nyuma y’urupfu rwa Mukasa, ubwo umwami yaravuye guhiga yatumiye uwitwa Mwafu umwana w’umutware w’intebe wari ugeze mu kigero cy’imyaka 14.

Bamubwiye ko yagiye kwigishwa iby’Imana na Diyonizi Sebugwawo. Umwami abajije Diyoniziyo wari uje akurikiranye na Mwafu ibyo yakoraga undi aramusubiza ati « namwigishaga iby’Imana.“

Umwami umujinya uramwica aramubwira ati« urubahuka ukajya kwigisha amanjwe y’abazungu naciye mu gihugu? Arahindukira maze ashikuza icumu umugaragu we aritera Diyonizi mu gikanu. Umwana uko yakaguye hasi arangamiye ijuru umwami asaba abagaragu be ngo bamusonge.

Bavuga ko yaba yaramukururiye mu nzu akamusonga mu gitondo cyakurikiyeho.

Uwo munsi nibwo batangaje itotezwa ku mugaragaro. Mu buhamya bwa Padiri Lourdel aragira ati« Bashyize ku ngoyi abasore bafite hagati y’imyaka 18-25 n’abana ku buryo bagendaga bagongana mbona ka Kizito muri icyo kivunge kagenda gaseka nk’aho karimo gukina. »

Ubwo bagendaga bagana aho bagombaga kwicirwa bahuye n’umuntu witwaga Pontiyani NGONDWE akaba yari umusirikari mu ngabo z’umwami.

Amaze kumva ko batanze abakristu ngo bicwe yashyiriye intwaro ze umukuriye ngo adakeka ko yishe nawe asanga abishi b’Abakristu. Abishi bamubajije niba ari umukristu undi aramubwira ati ndiwe niba utabizi ubimenye.

Undi abyumvise amuca umutwe umwana apfa atanasambye.

Nyuma y’urugendo rurerure rwuje ibitotezo imfungwa zageze i Namugongo kuri 27/5/1886. batutiye inkwi nyinshi kugeza kuwa 3/6. Imfungwa zizategereza iminsi itandatu mu kwigomwa n’imibabaro, mu majoro yuje imbeho badasinzira, mu masengesho bategereje gitwari isaha yabo ya nyuma.

Ingoma zaraye zivuga mu ijoro ry’uwa kabiri z’ukwa gatandatu zabwiraga imfungwa ko igihe kigeze. Karoli Rwanga bamushyize ukwe ngo bazamutwike ukwe kuburyo bubabaje. Ubwo bamutwikaga yarababwiye ati « Urantwika ariko ni nko kunsukaho amazi ngo unyuhagire. » Mbere yo guca Karori yaravuze ati « Mana yanjye, Mana yanjye. » Uko bagendaga bagana itanura induru zaravuze.

Yari Mwanga umwana w’umwe mu bishi wari watorotse ngo nawe aze yicirwe n’ahandi. Yasabagizwaga n’ibyishimo arikumwe na bagenzi be. Niwe bahereye ho bamuhirikira mu muriro. Bahereye ku birenge ngo babagamburuze. Nyamara izo ntwari ntizatinyaga urupfu rw’umubiri wabo.

Muri iyo nkongi y’umuriro ntibahwemaga gusingiza Imana bagira bati Dawe uri mu ijuru. Bamenye ko bapfuye barekeye aho gusenga. Uwanyuma mu bishwe bahowe Imana yitwa Yohani Mariya Muzeyi yariyarakomeje kwihishahisha ariko yari arambiwe. Yashakaga gupfira ukwemera kwe. Yagiye gushaka umwami amwica ku wa 27/1/1887 amuciye umutwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger