AmakuruUtuntu Nutundi

Abakiristu Gatolika banenze bikomeye Perezida wa Philippine Rodrigo Duterte wise Imana “igicucu”

Perezida wa Philipine Rodrigo Duterte  yatunguranye ubwo yanyuzaga ikiganiro kuri televiziyo anenga imirongo imwe n’imwe yo muri Bibiliya ivuga kuri Adam na Eva anenga n’imitekerereze ifatiye ku cyaha cy’inkomoko, ibintu byarakaje umubare munini w’abakiristu Gatolika bo muri iki guhugu.

Uyu mukuru w’igihugu wageze ku butegetsi mu mwaka wa 2016, mu ijambo rye  ryanyuze kuri televiziyo yanenze ibyanditswe muri Bibiliya agira  ati: “Ni muntu ki icyo gicucu cy’Imana?” , “Waremye ikintu cyiza nuko urahindukira utekereza ku kintu cyagerageza ndetse kigasenya icyo waremye”.

Ku cyaha cy’inkomoko , aho abantu bagirwaho ingaruka n’icyaha cyakozwe n’Adam na Eva ,Perezida Duterte  yagize ati “Ntimwari mwakavutse ariko ubu mufite icyaha cy’inkomoko, Iryo dini ni bwoko ki? Sinshobora kuryemera”.

Kiliziya Gatolika yo muri Philippine n’abaturage benshi bamaganye amagambo ya Perezida Duterte, mugihe  ibiro bye byo byatangaje ko ibyo yavuze nta kindi kitari imyemerere ye ku giti cye.

Musenyeri Arturo Bastes yanenze uyu mukuru w’igihugu  ndetse anasaba  abanyagihugu gusengera Perezida Duterte  kugirango amagambo ye n’igitugu akoresha abihagarike. Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga  abantu ntibabyumvise kimwe hari abamushigikiye bavuga ko ibyo Bwana Duterte  yavuze ari uko we yumva ibintu.Gusa hari nababona ko uyu mukuru w’iguhugu noneho kuri iyi nshuro yarengereye akeneye amasengesho.

Philippine ni igihugu gifite abaturage  barengaho gato miliyoni 100, 90% muribo ni abakiristu biganjemo aba Gatolika. Mu gihe cyashize uyu mukuru w’igihugu aherutse kuvugwa cyane ubwo yari m’uruzinduko rw’akazi muri Koreya y’epfo  agasomera umugore utari uwe mu ruhame, ikindi  Perezida Duterte yanenzwe ho n’abatari bake ni uburyo yanenze Papa ndetse anavuga ko abagore bigometse ku butegetsi bakwiye kujya baraswa mu gitsina.

Perezida Rodrigo Duterte  ni umwe mubakuru bibihugu badatinya kuvuga icyo bashatse akaba anazwiho mu kutarya indimi mu magambo ye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger