AmakuruAmakuru ashushye

Abakoresha Twitter bahangayikishijwe n’uko bagiye guhomba ababakurikiraga

Hashize iminsi mike urubuga rwa Twitter rutangaje ko rugiye gutangira gusiba konti zitagikora kuri uru rubuga, ibi bikaba byatumye benshi mu bakoresha uru rubuga cyane bavuze ko bashobora gutakaza benshi mu babakurikiraga (followers).

Kuwa Mbere w’iki cyumweru dusoje ubuyobozi bwa Twitter bwatangiye guhamagara bamwe mu bagaragara ko bafite konti zimaze amezi 6  zitinjirwamo (Log in) bubaburira ko zishobora gusibwa mu gihe baba badakurikije amabwiriza akubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara rikubiyemo amabwiriza agenga Twitter.

Nk’uko inkuru ya BBC ibivuga, konti zizabanza gusibwa ni iz’abatuye mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Uburayi.

Twitter ivuga ko impamvu ya mbere yo kuzisiba ari uko hari bamwe mu bantu baba barapfuye bagasiga konti zabo zidafite abazigenzura bityo zikaba zishobora kwinjirirwa n’abazikoreraho ibyaha bikitirirwa ba nyirazo.

Ubu yatangaje ko muri uku kwezi k’Ukuboza igiye kubanza kugenzura izi konti z’abantu bapfuye igikorwa cyo gusiba konti zose kikazakurikiraho nyuma.

Ku bijyanye n’abagaragaza impungenge z’uko bashobora kuzatakarizamo ababakurikira ku nkuta zabo, Twitter yatangaje ko intego yayo ari ugutanga amakuru yizewe no kugira abakoresha urubuga mu buryo bwiza bahanahana amakuru agezweho kurusha kuzuza konti nyinshi zidafite umumaro.

Ibi bikaba bitazorohera abakunze gukora ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga kwifashisha uru rubuga mu nyungu zabo bwite.

Ubuyobozi bwa Twitter butangaza ko nyuma yo gusiba izi konti zitagikora urubuga ruzaba ari urwa mbere rwizewe nk’uko n’ubundi rusanzwe rufatwa nk’urwa mbere rutanga amakuru kandi rugakoreshwa n’abantu bakomeye.

Twitter ni urubuga nkoranyambaga rwashinzwe muri Werurwe 2006 rutangijwe na Jack Dorsey na bagenzi be batatu ubu rukaba rufite abarukoresha bagera kuri miliyoni 321 nk’uko urubuga lifeware.com rubivuga.

Ni urubuga kandi rukunze gukoreshwa na benshi mu bakomeye ku isi barimo abanyepolitiki n’abandi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger