AmakuruIkoranabuhanga

Abakoresha Mobile Money n’imbuga nkoranyambaga bari mu byishimo

Muri Uganda abakoresha uburyo bwo guhererekanya amafaranga mu buryo bwa Mobile Money n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bari kubyinira ku rukoma nyuma y’uko guverinoma igabanyije imisoro yatangwaga kuri izi serivisi.

Daily Monitor yatangaje ko iki cyemezo cyo kugabanya imisoro yatangwaga n’abakeneraga gukoresha Mobile Money n’ imbuga nkoranyambaga nka facebook, Whatsapp, Instagram, Twitter m’izindi, byemejwe na Perezida Museveni mu nama yagiranye n’abagize guverinoma ya Uganda.

Kugeza ubu imisoro yagabanyijweho 3/4 ariko abanyagihugu bakaba bakomeje gutangaza ko bo bifuza ko iyi misoro yakurwaho burundu kuko ari ukubabuza ubwisanzure.

Inama y’abaminisitiri ya Uganda yateranye nyuma y’imyigaragabyo yamaganiraga kure aya mafaranga acibwa abakoresha imbugankoranyambaga  n’abakoresha mobile money, imyigaragabyo yabaye mu cyumweru gishize ikaba yari iyobowe na Bobi Wine unasanzwe mu nteko ishinga amategeko ya Uganda.

Abatavugarumwe na leta ya Perezida Museveni bavugaga ko ibi bikorwa ngo ari ikimenyetso cyerekana ko guverinoma iriho ishyize imbere ubucuruzi butanyuze mu mucyo isahura rubanda ngo yitwaje imisoro n’amahoro bya baringa.

Ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga Bobi Wine n’abambaribe bigabije imihanda barigaragambya basaba ko itegeko ryo gusoresha abakoresha imbugankoranyambaga nka facebook, Twitter, Instagram , Whatsapp n’izindi ryakurwaho kuko ngo ari ukubabuza uburenganzira bwabo.

Bigaragambije nyuma yuko Perezida Museveni yari yemeje itegeko risoresha aba bakoresha imbuga nkoranyambaga bakajya bishyura amashiringi 200 buri munsi. Ibi ngo Leta ya Uganda yabikoze ishaka guca intege abirirwaga bakwirakwiza amakuru y’ibihuha kuri izi mbuga ndetse n’abazikoreshaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Daily Monitor yanditse ko ubwo Polisi yageragezaga gufata umuhanzi Robert Kyagulanyi wamenyekanye cyane nka Bobi Wine wari uyoboye iyi myigaragambyo, abamushigikiye bayibereye ibamba bamurwanaho baramuherekeza bamugeza ku nteko ishinga amategeko.

Minisitiri w’imari muri Uganda David Bahati aherutse gutangaza ko bamaze gukusanya amashiringi agera kuri Biliyoni 7 y’imisoro yatanzwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abakoresha serivisi za Mobile Money.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger