Amakuru ashushye

Abakobwa n’abasore b’Abarundi bari mu Rwanda bizihije umunsi w’umuganura-AMAFOTO

Ihuriro ry’urubyiruko rw’Abarundi bahungiye mu Rwanda  kubera ibibazo byumutekano biri mu gihugu cy’Uburundi ,  ryahuriye mu muhango wo kwizihiza umuganura bwa mbere kuva bageze mu Rwanda.

Uru rubyiruko rwavuze ko rukoze ibi birori mu rwego rwo gukomeza umuco  w’UBurundi. Uyu muganura ntabwo wagaragayemo ibiribwa bihambaye kuko bakoresheje ibyo basanzwe barya ahanini bibanze kubiryo bisanzwe bitarimo ibirungo.

Aba basore n’inkumi batangaza ko batishimira ko hari icyo bejeje ariko ngo  nk’impunzi ntibibabuza kuzirikana umuco. Muri uyu muhango Abarundi babarirwa muri 200 ni bo basangiye ibiribwa birimo ibigori n’ibishyimbo ndetse n’ibinyobwa nk’impeke (ikigage).

Uyu muhango wari wiganjemo urubyiruko, uyoborwa n’uwo bari bafashe nk’Umwami nk’uko byagendaga mu muco wa Kirundi.

Bifashishije ibiribwa basanzwe barya mu nkambi
Mu bikoresho bidakanganye , aba bari basangiye i Kigage
Nubwo bari mubuhungiro ntakabuza bibuka umuco wabo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger