ImyidagaduroUmuco

Abakobwa bari muri Miss Rwanda bahize ibikorwa bazibandaho mu 2019

Nyuma y’aho abakobwa batanu basezerewe mu mwiherero wa Miss Rwanda, 15 basigaye bakoze igitaramo cy’imihigo berekana ibyo bifuza kuzageza ku banyarwanda cyitabiriwe na bagenzi babo bacyuye igihe bagaragaje ibyo bagezeho.

Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa 24 Mutarama nyuma yaho umukobwa wa nyuma yari amaze gusezererwa mu mwiherero w’iri rushanwa ugiye kumara ibyumweru bibiri i Nyamata muri Golden Tulip Hotel.

Dushimimana Lydia wabaye Nyampinga w’umuco mu 2018, Umunyana Shanitah wabaye Igisonga cya mbere, Ndahiro Liliane wabaye nyampinga wabanye neza n’abandi, Umutoniwase Anastasie wabaye Miss Popularity na Uwase Phiona nabo bari bitabiriye.

Muri iki gitaramo abandi bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2018 barangajwe imbere na Iradukunda Liliane wambaye iri kamba nabo bari bahari.

Ni igitaramo cyayobowe n’ umuyozi w’ itorero ry’ igihugu Bamporiki Edouard wabanje gusobanurira aba bakobwa iby’ igitaramo njya na mva rugamba inkomoko yabyo.

Ati “Urugamba Abanyarwanda barwanye igihe ni urwo kwagura igihugu no kucyubaka… Urugamba uruvaho ni uwarugiyeho. Kwagura igihugu byumvikane ko u Rwanda rwatangiye ari ruto, kurwubaka ni ukubaka ubukungu bw’igihugu, byakozwe rero n’abahanga mu gutekerereza igihugu”.

Yavuze ko hari inzoga yitwaga ‘Akanywabahizi’ umuntu wese wayisomagaho yabaga ahanye igihango n’abantu benshi mu gihugu mu rwego rwo kwerekana ko agiye kukirwanirira kandi byaba ngombwa yacyitangira.

Hakaba indi yitwa yitwa Akanywababo yo yari iy’abantu batinye kunywa ku nzoga y’abagiye kurwanirira igihugu.

Yibukije abakobwa basoje umwaka bambaye amakamba y’ubwiza ko igitaramo mva rugamba cyakorwaga abantu bishimira uko bitwaye mu rugamba bagiyemo.

Ababwira ko ariho ababyeyi baturiraga umugisha ku bana, bityo ko nabo ari umwanya mwiza bari kumwe na bakuru babo ngo babaturireho umugisha.

Anastasie Umutoniwase yavuze ko nyuma y’umwaka yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda yabumbiye hamwe urubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga akomokamo agakora ishyirahamwe ryo kwizigamira. Kuri ubu rigira uruhare mu mitegurire y’ibirori (Protocol) bitandukanye ndetse bakaba bari gushaka ubuzima gatozi.

Phiona Uwase nawe yavuze ku mushinga we wo guteza imbere umuco, yemeza ko yatoje urubyiruko kwihangira umurimo rukoresheje Made in Rwanda, uyu mukobwa yananditse igitabo yise ‘Ireme’ mu rwego rwo gushishikariza abantu kwiga Ikinyarwanda.

Cyirimo kwihangira imirimo, kutavanga indimi ndetse akaba ateganya kugishyira hanze mu minsi ya vuba. Yahaye impanuro bagenzi be bari muri Miss Rwanda ya 2019 zo gukorera hamwe no kwishakamo imbaraga icyo bashaka kugeraho ntibategereze ubufasha bwo hanze.

Shanitah Umunyana wabaye igisonga cya mbere we yavuze ko yasuye abagore b’incike bo mu Karere ka Rwamagana bagera kuri 300, aganiriza abana bo mu mashuri abanza mu mwaka wa gatandatu ku kurwanya ibiyobyabwenge.

Yanavuze ko yagiye mu irushanwa rya Miss University mu 2018 ryabereye muri Nigeria akaza mu icumi ba mbere.

Dushimimana Lydia wabaye nyampinga w’umuco yavuze ko umwaka we wagenze neza kuko yari yariyemeje ko azashishikariza urubyiruko kwiga cyane amashuri y’imyuga akabigeraho.

Ndahiro Liliane wari ufite umushinga ujyanye no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, yavuze ko yabashije gusura ibigo bitandukanye mu mujyi wa Kigali bigera kuri 20.

Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2018 yatangaje ko yasuye Ikirwa cya Nkombo bakubakira umubyeyi utari ufite aho atuye, ikindi akaba yarafatanyije na bagenzi be gusura abana bafite imirire mibi.

Mu gushyira mu bikorwa umushinga we w’ubukerarugendo bushingiye ku muco yateguye amarushanwa mu mashuri yisumbuye mu bijyanye no guteza imbere umuco.

Umushinga wo kurwanya imirire mibi yari ahuriyeho na bagenzi be wabashije kuza muri 25 ku rwego rw’Isi ubwo yajyaga muri Miss World 2018.

Abakobwa 15 bari muri Miss Rwanda 2019 baciwemo ibice bitatu buri kimwe kikagenda kivuga imihigo, bose babanje kwivuga mu mazina ndetse n’Intara bahagarariye bagakurikizaho guhiga imihigo nyuma basinyira imihigo ndetse banasoma ku ntango.

Mu guhiga, abakobwa bagabanyijwemo amatsinda atatu

Itsinda rya mbere rigizwe na Uwihirwe Yasipi Casmir, Gaju anitha, Uwase Muyango Claudine, Nimwiza Meghan na Uwase Sangwa Odile.

Itsinda rya kabiri rigizwe: Umutoni Oliver, Teta Sonia, Inyumba Charlotte, Nisha Keza, Umukundwa Clemence.

Itsinda rya gatatu: Mwiseneza Josiane, Uwicyeza Pamella, Habahenda Ricca Michaelle, Niyonsaba Josiane, Murebwayire Irene.

Mu mwiherero ngo bigishijwe kumenya u Rwanda kurukunda, bakanguriwe kugira ubuzima buzira umuze bamenya n’ umuco Nyarwanda na indangagaciro zarwo.

Umuco nyarwanda ni wo waranze aha hantu
Bamporiki yari ahari

Umunyana Shanitah
Dushimimana Lydia wabaye Miss Heritage ngo yashishikarije urubyiruko kwihangira imirimo binyuze mu kwiga imyuga

Twitter
WhatsApp
FbMessenger