AmakuruImyidagaduro

Abakobwa bari mu mashusho y’indirimbo ya Meddy bakomeje kuvugisha abantu benshi

Meddy umaze iminsi mu bitaramo mu Bwongereza yakoreye mu mujyi wa London ndetse na Birmingham. yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye shya yise  ‘Adi Top’ ikomeje kuvugisha abantu benshi kubera uburanga bw’abakobwa bagaragara muri iyi ndirimbo.

Aya mashusho (Video) y’iyi ndirimbo yakozwe na Lick Lick. Amajwi (Audio) yayo yatunganyijwe na Pastor P. Iyi ndirimbo ‘Adi Top’ yumvikana mu rurumi rw’Ikinyarwanda ndetse n’Icyongereza.

Iyi ndirimbo irimo umwihariko urebye ukuntu abakobwa bari mu mashusho yiyi ndirimbo bameze n’uburyo bitwara mu mashusho yayo.  Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo Meddy aririmba  abwira umukunzi we, bari mu bihe byo kwishimana. Ati “ ubuzima ni bugufi, iruhukire, nsoma, nkuvane Miami, nkujyane Mombassa, nkuvane Mombassa, dutahe i Kigali”.

Meddy iyi ni indirimbo ya kabiri ashyize hanze muri uyu mwaka  nyuma ya nyuma ya Lose Control yakoranye na The Ben,nayo yakiriwe neza mu bakunzi bumuziki mu Rwanda no hanze yarwo ku maradiyo na televiziyo zitandukanye.

Iyi ndirimbo wayireba unyuze aha

Twitter
WhatsApp
FbMessenger