AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Abakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2018 bagabiye mugenzi wabo inka. (+AMAFOTO)

Ku munsi w’amavuko w’umwe mubakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda2018,  Jordan  Mushombokazi nibwo uyu mukobwa yahawe inka n’abagenzi be bahataniye iri kamba mu birori byitabiriwe n’ibyamamare bifite amazina akomeye hano mu Rwanda.

Muri ibi birori inshuti za Jordan za mukoreye agashya aho ibiroro byari bigeze hagati bazanye umutsima wari uherekejwe na Andy Bumuntu , umuhanzi inshuti za Jordan zivuga ko akunda cyane ari nayo mpamvu bamutumiye ngo aze muri ibi birori. Andy Bumuntu waje aherekeje abakobwa bari bazanye umutsima wo gukata kuri iyi sabukuru yaje aririmbira uyu mukobwa  agira ati “Isabukuru nziza kuri wowe Jordan.”

Nyuma yibyo hatanzwe ijambo kubashyitsi , inshuti  n’abandi bari aho , umwe mu bakobwa baje bahagarariye abandi bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018 yafashe umwanya atangaza ko  bose uko bahataniye iri kamba bahaye Mushombokazi Jordan inka.

Andy Bumuntu yafashe umwanya yicarana n’uyu mukobwa maze akora mu nganzo amuririmbira indirimbo ye yise “Mine” indirimbo ikunzwe n’abatari bake muri iyi  minsi. Ibi birori byari byitabiriwe na Safi Madiba, Tizzo wo muri Active, Bayingana David , Muyoboke Alex n’abandi benshi.

Jordan Mushombokazi (wambaye imyeru)
Andy Bumuntu akigera ahabereye ibi birori
Andy Bumuntu aririmbira Jordan Mushombokazi wizihizaga isabukuru y’amavuko muri Weekend ishize
Andy Bumuntu afasha Jordan gukata umutsima

Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018 bari baje kwifatanya na mugenzi wabo
David Bayingana yari yaje muri ibi birori
Muyoboke Alex nawe yari yaje kwifatanya na Jordan ku isabukuru ye y’amavuko
Safi Madiba nawe yari ahari
Tizzo wo muri Active yari yaje muri ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Jordan Mushombokazi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger