AmakuruImyidagaduro

Abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda basuye urwibutso rwa Gisozi (Amafoto)

Kuri uyu wa gatandatu, abakobwa 20 bari mu mwiherero utegura umunsi wa nyuma wa Miss Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Byari mu rwego rwo gusobanurirwa amateka mabi yaranze u Rwanda dore ko abenshi muri aba bakobwa bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no guha icyubahiro imibiri isaga ibihumbi 250 ishyinguwe ku Gisozi.

Aba bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bazengurutse ingoro y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, basobanurirwa uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bubi bwariho, uko yashegeshe u Rwanda ndetse n’urugendo u Rwanda  rwanyuzemo mu rwego rwo kongera kwiyubaka no gukumira ko Jenoside yakongera kuba ukundi.

Basoje urugendo rwabo ku Gisozi bashyira indabo ku mva rusange iruhukiyemo inzirakarengane z’Abatutsi, banasiga ubutumwa mu gitabo kigenewe abashyitsi basura urwibutso.

Nyuma yo Kuva ku Gisozi, aba bakobwa bakomereje urugendo rwabo ku ngoro ndangamurage y’urugamba rwo guhagarika Jenoside kugira ngo bige byimbitse uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger