AmakuruUrukundo

Abakire ba mbere ku Isi bemeranyijwe gatanya igiye gusiga amateka ku Isi

Umuherwe wa mbere ku Isi akaba n’uwashinze isoko rikomeye rikorera ubucuruzi kuri Internet , Jeff Bezos, n’umugore we MacKenzie bemeranyijwe gatanya igiye guca agahigo ko kuba ariyo ihenze kurusha izindi zose zabayeho ku Isi.

Ni gatanya igiye gutwara akayabo ka miliyari 35 z’amadorali ya Amerika, ni arenga 31 633 525 000 000.

MacKenzie ashinja umugabo bashakanye ataraba umugwizatungo kumuca inyuma kandi mu isezerano bagiranye bitarimo.
Amazon yashinzwe na Jeff Bezos mu 1994, hashize umwa.ka umwe bakoze ubukwe.

Iyi Amazon yatumye umugore we aba umuherwe wa gatatu ku isi mu gihe Bezos we ari we uyoboye abandi bakire bo ku Isi nkuko Forbes ibitangaza.

Jeff Bezos ufite imyaka 55, na MacKenzie w’imyaka 48 bakoze ubukwe mu 1993 bakaba bafitanye abana bane.

Uyu mukire bwa mbere avuga ku byavugwaga ko agiye gutandukana n’umugore we, yanditse kuri Twitter avuga ko ku bufatanye bwabo bombi bemeranyijwe gutandukana.

Yavuze ko umugore we ari umuntu uzi kubaka, ukunda, uzi ubwenge, ati kandi nizeye ko nzahora mwigiraho byinshi.

Jeff Bezos agomba guha umugore we 4% by’imitungo yose ya Amazon akanamuha ku migabane afite muri Washington Post cyandikirwa muri leta zunze ubumwe za Amerika ndetse no ku migabane afite mu kigo cya Blue Origin gifite aho gihuriye n’iby’indege.

Biravugwa ko Mr Bezos ari mu rukundo n’umunyamakurukazi wahoze akora kuri Fox TV witwa Lauren Sánchez.

Muri Mutarama ubwo byatangazwaga ko Bezos n’umugore we bagiye gutandukana, US tabloid yatangaje byinshi ku mubano afitanye n’uyu munyamakurukazi harimo n’ubutumwa bugufi bagiye bohererezanya.

Aba bombi bakundanye bataraba abaherwe none nyuma yo kuba abaherwe ku Isi baratandukanye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger