AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Abakinnyi umunani bamaze gusezerwa muri Polisi FC

Ikipe ya Police FC Imaze gusezerera abakinnyi bagera ku 8 barimo Peter Otema. Ibi bibaye nyuma yaho andi makipe akomeye hano mu Rwanda akoreye impinduka bikaba byaratangiye gutanga umusaruro.

 Mu rwego rwo gukora impinduka bitegura umwaka w’imikino utaha wa 2019-20, ikipe ya Police FC kimwe nandi makipe irimo kugenda yiyubaka aho yamaze kugura abakinnyi nka Savio, Benedata Janvier, Munyakazi Yussuf Rule n’abandi, yongerera amasezerano myugariro Nsabimana Aimable.

Gusa n’ubwo yongereyemo amaraso mashya, iyi kipe yamaze gutandukana n’abakinnyi bagera ku munani barimo rutahizamu Peter Otema nk’uko bamwe mu bakinnyi barekuwe n’iyi kipe babyemereye itangazamakuru kuri uyu wa kane.

  Abakinnyi basezerewe harimo Peter Otema, Muhinda Bryan, Bahame Alafat, Ndayisaba Hamidou, Niyondamya Patrick bakunze kwita Gatoya, Manzi Huberto Sincere, Cyubahiro Janvier na Niyibizi Vedaste.

Muri ayo mavugurura kandi,Polisi FC yateganyaga kurekura  abandi  bakinnyi barimo umunyezamu wayo Bwanakweli Emmanuel ariko baza kugira ikibazo cyo kubura undi musimbura we biba ngombwa ko baba bamugumanye. Polisi FC kandi yongereye amasezerano Mitima Isaac wari usanzwe ari intizanyo ya APR FC.

Myugariro Muhinda Bryan wari umazemo imyaka 3 na we yatandukanye na Police FC
Peter wari usigaje umwaka yatandukanye na Police FC
Vedaste wavuye muri Sunrise FC umwaka usize na we yatandukanye n’iyi kipe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger