AmakuruImikino

“Abakinnyi twakuye muri Rayon nibo beza barimo, nihanazamo abandi beza tuzabakurayo…”-Afande Mubaraka wa APR FC

Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Afande Mubaraka Muganga yavuze impamvu bakura abakinnyi beza b’Abanyarwanda mu yandi makipe anavuga ko abo APR FC yakuye muri Rayon Sports aribo bari beza kandi ko nibonamo n’abandi izajya ihita ibakuramo.

Maj. Gen Mubaraka Muganga yavuze ko ikipe ya APR FC ibonerwa mu ikipe y’igihugu Amavubi bityo ko abakinnyi b’Abanyarwanda beza babonye mu yandi makipe bahita babakurayo kugirango abe ariyo itanga abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu.

Ibi Afande Mubaraka yabitangaje nyuma yo gusabwa n’ibyishimo yari atewe n’ikipe ayoboye (APR FC) yari imaze gutsinda mukeba wayo w’ibihe byose ari we Rayon Sports.

Kuwa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019 nibwo habaye umukino ukunda kuvugisha menshi abakunzi ba ruhago mu Rwanda, umukino uhuza amakipe abiri y’ibigugu mu Rwanda ariyo APR FC na Rayon Sports warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-0.

Mu byishimo byinshi uyu muyobozi w’ikipe y’ingabo z’igihugu, Maj. Gen Mubaraka Muganga yabwiye itangazamakuru ko urwego ikipe ya APR igezeho ari urwo kurerera u Rwanda ikaba ariyo inatanga abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Ati “Abeza ku isoko nibo twazanye muri APR FC, nk’uko nagiye mbivuga kenshi twe turerera ikipe y’igihugu kurusha APR FC. Iyi kipe ni inzira, turasezeranya Abanyarwanda ko abeza mu bari ku isoko tuzajya kubazana kugirango nibanajya mu ikipe y’igihugu abenshi babe ari abacu.”

Yagarutse no ku bakinnyi bavuye muri Rayon Sports na AS Kigali bakajya muri APR FC nka Manzi Thierry, Imanishimwe Djabel n’abandi avuga ko aribo beza Rayon Sports yari ifite kandi ko n’abandi zizazana bazahita babatwara.

Yagize ati “Abakinnyi twakuye muri Rayon kimwe no muri AS Kigali n’ahandi nibo beza barimo, bivuzeko nihanaza abandi Banyarwanda beza tuzabakurayo kuko dufite ubwo bushobozi kandi tuba tugamije kurerera ikipe y’igihugu.”

APR FC isoje imikino ibanza ya shampiyona yose uko ari 15 iri ku mwanya wa mbere n’amanota 37 nta n’umukino n’umwe itsinzwe. Yatsinze imikino 11 inganya 4. Ni mugihe Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 n’amanota 31.

Afande Mubaraka Muganga, Umuyobozi wa APR FC yishimiye ko ikipe ye itsinze umukeba Rayon Sports
Ikipe ya APR yaratsindaga umuyobozi akikoza mu birere kubera ibyishimo

 

[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger