Inkuru z'amahanga

Abakinnyi n’abafana b’ikipe y’amaguru barohamye mu kiyaga cya Albert

Abakinnyi b’ikipe y’amaguru ndetse n’abafana babo barohamye mu kiyaga cya Albert kiri muri Uganda, abantu batatu bahasiga ubuzima mu gihe abandi 20 bakomeje kuburirwa irengero.

Ubu bwato bwarohamye mu masaha y’umugoroba wo kuri iki cyumweru nkuko amakuru dukeshya Ikinyamakuru cyo muri Uganda ‘New Vision’ abitangaza. Bwarohamye butwaye abantu barenga 60 bari bavuye ahitwa Fofo mu karere ka Hoima berekeza i Runga mu karere ka Kigorobya mu mikino ya gishuti y’ abagabo n’ abagore yagombaga guhuza ikipe ya Fofo na Runga.

Iyi mpanuka yaguyemo abagore babiri bamenyekanye ku mazina ya Majid Mayaya na Winnie Ayera ndetse n’umugabo umwe witwa Omirambe n’ubwo ibiyamakuru bitandukanye nka Citizen byanditse ko abapfuye ari 7. Abarokotse barohamuwe n’abarobyi bari hafi aho.

Godfrey Komakech, Umuyobozi w’ agace ka Buseruka iyi mpanuka yabereyemo yagize ati “Twahise turohora abantu 10, tumaze kubona ubufasha turohora abandi 10 gushakisha ababuze birakomeje”.

Amia Jane warokotse iyi mpanuka yavuze ko ubwato bwari bufite umwenge amazi akajya yinjiramo hanyuma bikanakubitiraho kuba bwari butwaye umubare urenze uwo ubu bwato bwagenewe gutwara.

Siraji Bedijo ushinzwe urubyiruko muri gace ka Fofo yabwiye itangazamakuru ko iyi mpanuka yabayemuri metero 80 zonyine bavuye ku nkombe ubwo moteri y’ubwato yagiraga ikibazo bikarangira burahomye.

Muri 2016 tariki 25 Ukuboza ari ku munsi mukuru wa Noheli , nabwo ubwato bwari butwaye abantu 40 barimo abakinnyi b’ umupira w’ amaguru n’ abafana bwarohamye mu kiyaga cya Albert bavuye mu mukino wa gishuti.

Ikiyaga cya Albert ni ikiyaga kiri mu binini muri Afurika kuko kiri muri birindwi bya mbere ndetse no muri makumyabiri ku Isi, gihuriweho n’ibihugu bya Uganda na Repubulika iharanira demokorasi ya Congo.

 

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger