AmakuruImikino

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Tanzania bemerewe akayabo k’Amadorali ngo batsinde Uganda

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Tanzania Taifa Stars, bemerewe akayabo k’Amadorali ya Amerika na leta y’igihugu cyabo, mu gihe baba bashoboye gutsinda Uganda Cranes, mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika amakipe yombi ahuramo kuri iki cyumweru.

Ku gicamunsi cy’iki cyumweru ni bwo aya makipe yombi ahuriye mu tsinda I aza kuba yesurana. Ni umukino uza kubera kuri Stade ya Uwanja wa Taifa i Dar Es Salaam.

Ikipe y’igihugu ya Uganda nta kinini irwanira kuko yamaze kubona itike y’igikombe cya Afurika ndetse ikaba inizeye kuyobora itsinda iherereyemo. Cyakora cyo ifite umukoro wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wayishimiriye kubona itike y’igikombe cya Afurika, gusa akayibwira ko byaba byiza inatsinze na Tanzania ubwo bazaba bahuriye mu mukino wa nyuma w’itsinda I.

Tanzania yo ifite urugamba rukomeye cyane. Nk’ubu uko itsinda I rihagaze, Uganda irariyoboye n’amanota 13, Tanzania na Cape Verde zifite atanu, mu gihe Lesotho ifite amanota ane. Ibi bisobanuye ko Tanzania igomba gutsinda Uganda ku kabi n’akeza, byaba byiza igatsinda ibitego byinshi. Ibitari ibyo, amahirwe agasekera Cape Verde cyangwa Lesotho bitewe n’iraza kuba yatsinze indi. Aya makipe yombi afite umukino uyahuza ubera i Praia muri Cape Verde.

Kuba urugamba Tanzania ifite rukomeye ni na byo byatumye leta y’iki gihugu yemerera abakinnyi bayo amafaranga menshi, kugira ngo bakore iyo bwabaga baheshe ishema igihugu cyabo.

Amakuru aturuka muri Tanzania avuga ko ku munsi w’ejo Kassim Majaliwa usanzwe ari Minisitiri w’intebe wa Tanzania yasuye abakinnyi ba Taifa Stars, mu rwego rwo kubaganiriza. Ni na ho yabasezeranyirije ko leta izabaha ishimwe rikomeye mu gihe baba bakatishije itike y’igikombe cya Afurika.

Buri mukinnyi wa Taifa Stars yemerewe 5,000$ mu gihe ikipe ye yaba ishoboye gutsinda Uganda Cranes, igakatisha itike ya CAN izabera mu Misiri.

Abakinnyi ba Tanzania bamaze iminsi mu myitozo ikomeye bitegura Imisambi ya Uganda.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger