AmakuruImikino

Abakinnyi b’amavubi batembereye umujyi wa Kinshasa mbere yo gukina na DRC (+AMAFOTO)

Ikipe y’u Rwanda (Amavubi) iri kubarizwa  i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo , mbere yo gukina na ikipe y’iki gihugu , abakinnyi n’abatoza bakoze urugendo ruto n’amaguru  batembera umujyi wa Kinshasa mu rwego rwo kunanura imitsi.

Umu mukino wa gicuti urahuza u Rwanda na Congo  uteganyijwe kuri uyu mugoroba guhera saa 19:30 ku masaha y’i Kigali  ni umukino ugamije kwitegura umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma Amavubi azakirwamo na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroon.

Kuri uyu mukino, umutozza  Mashami Vincent  yitabaje Kimenyi Yves mu izamu, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange mu bwugarizi.

Imbere yabo haraza kuba hari Nsabimana Eric, Nshimiyimana Imran na kapiteni Niyonzima Haruna mu gihe abashakaga ibitego ari Manishimwe Djabel, Iranzi Jean Claude na Sugira Ernest.

Ikipe y’u Rwanda (Amavubi) yaherukaga guhura n’iya RDC muri CHAN 2016 i Kigali, aho u Rwanda rwasezerewe muri ¼ rutsinzwe ibitego 2-1 mu gihe amakipe yombi yakinnye umukino wa gicuti wateguraga iri rushanwa, u Rwanda rutsinda RDC igitego 1-0 mu mukino wabereye i Rubavu.

Nyuma yo gukina uyu mukino wa gicuti, Amavubi y’abakina imbere mu gihugu, azahita yerekeza muri Ethiopia gukina umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CHAN 2020 uzaba ku Cyumweru tariki ya 22 Nzeri mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 19 Ukwakira 2019.

Umutoza Mukuru w’Amavubi Mashami Vincent (hagati wambaye umukara) yizeye ko umukino wo kuri uyu mugoroba umwereka abakinnyi azitabaza muri Ethiopia
Abatoza b’Amavubi, Habimana Sosthene, Seninga Innocent na Niyintunze Jean Paul batemberana n’abakinnyi mu Mujyi wa Kinshasa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger