AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Abakinnyi ba Rayon Sports banze gukora imyitozo

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bahagaritse gukora imyitozo, nyamara bafite amahirwe menshi yo gutwara igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2018/2019.

Icyemezo cyo guhagarika imyitozo, cyaje gikurikira amasezerano ubuyobozi bw’ikipe yabo bwari bwagiranye na bo nyamara bikarangira butayashyize mu bikorwa.

Aya makuru yemejwe n’umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports utifujwe ko amazina ye ajya mu itangazamakuru.

Uyu mukinnyi yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru kobahisemo guhagarika imyitozo bitewe n’uko batarahabwa ibirarane by’imishahara y’amezi abiri n’ayandi y’uduhimbazamusyi baberewemo n’ikipe.

Ati “Uyu munsi imyitozo ntabwo twayikoze kuko bataraduha amafaranga baturimo. Ni ibirarane by’amezi abiri tutarabona.’’’

Nyuma ngo abakinnyi bagiye guteranira kwa Muhirwa Frederic usanzwe ari umuyobozi wungirije wa Rayon Sports, mu rwego rwo gushakira hamwe umuti w’iki kibazo.

Ikipe ya Rayon Sports ni yo ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona. Magingo aya iyi kipe iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 66, ikaba irusha APR FC iyikurikiye amanota ane yose. Mu gihe Azam Rwanda Premier league ibura imikino ibiri ngo isozwe, Rayon Sports irasabwa gutsinda umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona ifitanye na Kirehe FC igahita itwara igikombe.

Mu gihe iyi kipe yaba idatsinze Kirehe, hategerezwa umukino w’umunsi wa nyuma izakiramo Marines FC ku wa 01 Kamena.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger