Amakuru ashushyeImikino

Abakinnyi 20 Mashami Vincent yahisemo kwifashisha ku mukino wa Seychelles

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent yamaze gutoranya abakinnyi 20 azifashisha ku mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Abakinnyi bari bahamagawe ariko bakaba batabonetse muri 20 bagomba gufata rutema ikirere bakerekeza muri Seychelles ni Manishimwe Djabel, Buteera Andrew, Mico Justin, Iradukunda Eric na Nirisirake Salomon utaritabiriye ubutumire kubera ikibazo cyo guhindura ikipe.

Umukino w’u Rwanda na Seychelles ubanza uteganyijwe tariki ya 5 Kanama 2019 muri Seychelles n’aho uwo kwishyura uzaba tariki ya 10 Kanama 2019 i Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Biteganyijwe ko abakinnyi 19 bahaguruka i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri mu gihe Jacques Tuyisenge ukina muri Angola azahurira n’iyi kipe muri Seychelles.

Abakinnyi Mashami ahagurukana yerekeza muri Seychelles ni :

Abanyezamu: Rwabugiri Umar, Kimenyi Yves na Ndayishimiye Eric Bakame

Ba myugariro: Rwatubyaye Abdul, Emery Bayisenge, Manzi Thierry, Fitina Omborenga, Imanishimwe Emmanuel na Rutanga Eric

Abakina hagati: Muhire Kevin, Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier Sefu, Bizimana Djihad, Niyonzima Haruna na Iranzi Jean Claude

Ba rutahizamu: Kagere Meddie, Tuyisenge Jacques, Sibomana Patrick, Hakizimana Muhadjiri na Sugira Ernest

Twitter
WhatsApp
FbMessenger