Amakuru ashushye

Abaherwe bakize kurusha abandi ku Isi, umunyafurika yagaragayemo

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2017 mu gihe habura iminsi 4 kugira ngo umwaka wa 2017 urangire, urubuga rukora urutonde rw’abantu 500 bakize cyane ku Isi rwashyize hanze urutonde rw’abantu bakize kurushya abandi ku Isi.

Uru rutonde ruyobowe n’umuherwe Eff Bezos w’imyaka 53 y’amavuko akaba abikesha ubucuruzi bwe bwo kuri interinet bwitwa Amazon.com. Aba bakire 500 bakomeye mu butunzi  kurusha abandi ku isi batangajwe uyu munsi, Bloomberg ivuga ko ku kigero kiri hejuru ya 65% umutungo wabo wagiye wiyongeraho ikigereranyo cya miliyoni 150$ ku mwaka.

Mu kwezi gushize Credit Suisse ikigo cy’imari cy’i Zürich mu Busuwisi cyatangaje ko 1% by’abantu batuye Isi bose  bonyine batunze kimwe cya kabiri (1/2) cy’ubukungu bwose bw’Isi.

Mu 2008 aba bantu 1% bari batunze 42,5% by’ubukungu bw’Isi ariko ubu 2017 irangiye iby’isi byose babifiteho 50,1%. Ni umutungo ubarirwa muri Tiriyari $140 nk’uko bivugwa na Credit Suisse mu gihe  umutungo w’Isi ubarirwa kuri Tiriyari $280.

Credit Suisse ivuga ko abantu bakuru miliyari 3,5 bakennye cyane ku isi buri umwe afite umutungo utarenze $10 000. Aba bose 70% byabo bari mu myaka yo gukora ubukungu bwabo bwose hamwe bungana gusa na 2,7% by’ubukungu bw’isi.

Aba 500 batangajwe uyu munsi nk’abafite umutungo munini uwa mbere atunze miliyari $99,6 uwa 500 kuri uru  rutonde agatunga imari ingana na miliyari $4,08.

Umunyafurika waje hafi kuri uru rutonde ni Aliko Dangote wo muri Nigeria akaba ari ku mwanya w’i 106 akaba atunze Miliyari $12.6

Kanda hano ubone urutonde rwose :

https://www.bloomberg.com/billionaires/

Twitter
WhatsApp
FbMessenger