AmakuruAmakuru ashushyeMu mashushoPolitiki

Abaherekeje Perezida Kagame mu gusezera Arap Moi bangiwe kwicara mu myanya y’icyubahiro-VIDEO

Kuri uyu wa kabiri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akigera i Nairobi muri Kenya, abari bamuherekeje bangiwe kujya kwicara mu imyanya y’icyubahiro n’abashinzwe umutekano.

Perezida Kagame yagiye kwifatanya n’ibihumbi by’abaturage ba Kenya mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Mze Daniel Arap Moi wigeze kuyobora kiriya gihugu.

Ni umuhango wabereye muri Stade ya Nyao ahari hateraniye imbaga y’abanya-Kenya barenga 30,000 Bari baje gusezera kuri Moi uza ku isonga ry’abayoboye Kenya igihe kirekire.

Nairobi News ivuga ko saa yine Ari bwo Perezida Kagame yari ageze kuri Nyao National Stadium, yakirwa na Visi Perezida wa Kenya, Dr William Rutto.

Kuba abantu bari uruvunganzoka n’umutekano ukaba wari wakajijwe, byatumye abantu bamwe batakirwa neza nk’uko bikwiye. Videwo yamaze kujya ahagaragara igaragaza abari baherekeje Perezida Kagame bangirwa kujya kwicara mu myanya y’icyubahiro n’abashinzwe umutekano babasubije inyuma.

Ibi ni na byo byanabaye kuri Minisitiri w’ikoranabuhanga muri Kenya, Joe Mucheru, kuko na we akigera kuri Nyao yasubijwe inyuma n’abashinzwe umutekano.

Mzee Daniel Arap Moi yitabye Imana ku wa 04 Gashyantare, akaba yari afite imyaka 95 y’amavuko.

Biteganyijwe ko azashyingurwa ku munsi w’ejo ku wa gatatu, mu muhango uzabera ahitwa Kabarak. Ni umuhango uzitabirwa n’ababarirwa Mu bihumbi 60, barimo intumwa y’umwamikazi Elizabeth II w’Ubwongereza itaramenyekana.

Benjamin Mukapa na Jakaya Mrisho Kikwete bigeze kuyobora Tanzania na bo bari mu bategerejwe mu muhango wo gushyingura.

Amashusho abigaragaza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger