AmakuruImyidagaduro

Abahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2018 bakomereje ubukangurambaga bwabo i Muhanga

Ubwo abakobwa bari mu mwiherero wo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018, bahurije ku mushinga wo kurwanya imirire mibi mu gihugu hose babicishije mu bukangurambaga bazajya bakorera hirya no hino mu gihugu, kuri uyu wa Kane bari berekeje i Muhanga.

Ni igikorwa batangiriye mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama ndetse na Nyamata  aho aba bakobwa bose 20 bahurije hamwe abatuye muri iyi mirenge bakubaka akarima k’igikoni bazateramo imboga zo kurya mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Ubu bukangurambaga bwabo babukomereje mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyarusange, mu ijambo rye, Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yibukije abari aho ko igihugu atari imisozi gusa ahubwo ko igihugu ari abantu. Kubera ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu yanabibukije ko bakwiye kwita ku bana babaha indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi itera abana kugwingira kwa hato na hato.

Ubu bukangurambaga bazabukorera mu gihugu hose ahanini bagamije kurwanya imirire mibi, n’ubwo bari bafite imishinga itandukanye biyamamaza , ariko haba abegukanye ikamba muri iri rushanwa ndetse n’abataregukanye ikamba biyemeje guhurira kuri uyu mushinga wo kurwanya imirire mibi.

Uku kurwanya imirire mibi  bazabikora bubakira abatishoboye ndetse n’abafite intege nkeya uturima tw’igikoni tugezweho banigisha ibijyanye n’imirire myiza aho bazifashisha na bamwe mu nzobere muri byo ndetse no kwigisha ku bijyanye no kuboneza urubyaro ari nayo mpanvu kenshi ikunda gutera ibibazo byinshi muri sosiyete y’u Rwanda harimo n’iyi mirire mibi itera abana kugwingira.

Miss Iradukunda Liliane yari ari gufatanya na bagenzi be kubaka akarima k’igikoni

Abahatanitaga ikamba bose bari bahari
Bagaragaje ko bishimiye aba bakobwa
Miss Iradukunda Liliane acinya akadiho
Kurwanya imirire mibi niyo ntego biyemeje
Mbere yo kurya ni byiza kubanza gukaraba intoki
Akarima k’igikoni bubatse

Abana baragaburiwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger