AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Abahanzi Nyarwanda batandukanye bagiye guhurira mu gitaramo cyo kwibuka Mowzey Radio

Abahanzi babanyarwanda batandukanye bagiye guhurira mugitaramo kimwe cyo kwibuka no guha icyubahiro nyakwigendera Mowzey Radio witabye Imana ku wa 01 Gashyantare 2018 benshi bakimukeneye.

Iki gitaramo kizaba kuwa 01 Gashyantare 2019, kizahuriramo abahanzi babanyarwanda batandukanye barimo ; Dj Pius, Tom Close, Safi Madiba, Uncle Austin, Charly&Nina, Kid Gaju ndetse na Bruce Melodie. Indirimbo za Nyakwigendera Radio zizacurangwa n’ itsinda rya Symphony Band.

Mowzey Radio. umwanditsi w’indirimbo yari n’ umuririmbyi w’umuhanga wamamaye cyane mu itsinda rya Goodlyfe yari ahuriyemo na Weasel.

1K Entertainment ihagarariwe na Dj Pius niyo yateguye iki gitaramo , yateguye igitaramo gikomeye cyo kwibuka uyu muhanzi.

Rukabuza Rickie [Dj Pius] yavuze ko  amafaranga azava muri iki gitaramo bazayaha umuryango wa Radio, kugeza ubu bari kuvugana n’umuvandimwe wa Radio (mukuru we) kugira ngo azabe ari mu Rwanda ku munsi w’igitaramo bamushyikirize amafaranga bazabona.

Biteganyijwe ko aba bahanzi babanyarwanda bazaba bari muri iki gitaramo  bose bazaba baririmba umwimerere w’indirimbo za Radio&Weasel bafashijwe na Symphony Band. Kugeza ubu kwinjira muri iki gitaramo ni 5000rwf kikabera ahitwa  Wakanda Villa.

Radio yavutse ku wa 01 Mutarama 1985, yitabye Imana ku wa 01 Gashyantare 2018 afite imyaka  33 y’amavuko, . Ibizamini by’abaganga byemeje ko yakomeretse ku bwonko, ibi byaturutse  ku kuba yarakubitiwe mu kabari, kari mu gace ka Entebbe, kari mu birometero 35 uvuye mu mujyi wa Kampala.

Mowzey Radio na Weasel bakiri kumwe

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger