AmakuruIyobokamana

Abahanzi begukanye ibihembo bya Groove Awards 2018

Abahanzi batandukanye barimo Israel Mbonyi na Aline Gahongayire begukanye ibihembo bya Groove Awards 2019 bitangwa ku bantu bagize uruhare mu guteza imbere iyobokamana mu bikorwa bitandukanye mu mwaka wose.

Ni ibihembo byatanzwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukuboza , bitangirwa mu mujyi wa Kigali, mu birori byo gutanga ibi bihembo byatangwaga ku nshuro yabyo ya gatandatu, abari babyitabiriye bataramiwe n’abahanzi batandukanye baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Bosco Nshuti umaze imyaka itatu mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ni we wahawe igihembo cy’umuhanzi w’umwaka mu bahanzi bose bakora indirimbo zo kuhimbaza Imana b’abagabo mu gihe Aline Gahongayire ari we wahawe icyo gihembo ku ruhande rw’abahanzikazi.

Ambassadors of Christ Choir yo mu itorero ry’Abadiventisite b’umunsi wa Karindwi ni yo yahembwe nka Korali y’umwaka.

Mu byo aba bahambwe harimo ko buri wese azakorerwa indirimbo imwe ku buntu ndetse anishyurirwe buri kimwe cyose kizakenerwa mu gitaramo kimwe azategura mu mwaka wa 2019.

Trinity worship Team ni bo bahawe igikombe mu cyiciro cy’umuhanzi cyangwa itsinda rishya ry’umwaka.

Itsinda ry’umwaka ni “Healing Worship Team”, Indirimbo y’umwaka ni “Turakomeye” ya Alarm Ministries.

Indirimbo yitwa Biramvura ya Serge Iyamuremye ni yo yahawe igikombe cy’Indirimbo nziza yo kuramya y’umwaka wa 2018 mu gihe Indirimbo yitwa Intwaro z’Imana y’umuraperikazi The Pink ari yo yahawe igikombe mu cyiciro cy’Indirimbo nziza ya Hiphop mu mwaka wa 2018.

Indirimbo yitwa Naganze ya Colombus ni yo ndirimbo yahawe igikombe mu njyana ya Afro-Pop.

Indirimbo nziza ihuriwemo n’abahanzi barenze umwe yabaye Indahiro ya Aime Uwimana afatanyije na Israel Mbonyi. Indirimbo nziza y’amashusho muri uyu mwaka yabaye “Yari njyewe” ya Serge Iyamuremye.

Itsinda ryiza ribyina indirimbo za gikirisito ryahembwe ni Healing Stars Drama Team

Ikiganiro cyiza cya Gikristo cya Radio cyabaye The Gospel Zone kinyura kuri Authentic Radio. Umunyamakuru mwiza wa Radio wahawe igikombe cy’umwaka ni Vainqueur Calvin wa KT Radio.

Umuhanzi wo hanze ya Kigali wakoze neza muri uyu mwaka wa 2018  yabaye Ezra Joas uturuka i Musanze. Mu gihe Korali nziza yo hanze ya Kigali ari Goshen Choir.

Uwahembewe gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi ni Boris Pro

Umuhanzi uba hanze y’u Rwanda wahawe igikombe ni Gentil Misigaro uba muri Leta Zunze Ubuwe za Amerika.

Apostle Alice Mignone Kabera ni we muntu washyigikiye abahanzi kurusha abandi muri uyu mwaka.

Israel Mbonyi yahawe igikombe cy’indirimbo yahimbye akayiririmbana na Aime Uwimana
Bosco Nshuti yahembwe nk’umuhanzi w’umwaka wa 2018.
Aba ni bo bari bagize akanama nkemurampaka muri Groove Awards 2018

 

Esra Joas ni we muhanzi wahembewe gukora cyane mu bahanzi baturuka hanze ya Kigali
Gahongayire Aline yatwaye igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger