Imyidagaduro

Abahanzi bazafatanya na Davido mu gitaramo azakorera i Kigali bamenyekanye, dore ibiciro byo kwinjira

Mu minsi ishize nibwo twabagejejejeho inkuru yavugaga ko Davido yamaze kwemeza ko azaza gutaramira mu Rwanda icyakora twari twababwiye ko ibijyanye n’ibiciro ndetse n’abahanzi babanyarwanda bazafatanya nawe bitaramenyekana , ubu rero  izo mpungenge zavuyeho.

Ibi bitaramo bya Davido ni gahunda ye yihaye yo kuzenguruka Afurika akora ibitaramo afatanyije n’inzu itunganya umuziki akoreramo ya Sonny Music, Uyu musore ukunzwe cyane muri Afurika, ibitaramo bye  bizatangirira mu Rwanda kuya 3 Werurwe 2018.

Iki gitaramo kizabera kuri Sitade Amahoro i Remera guhera Saa 6:00 z’umugoroba, Davido akazafatanya n’abahanzi nyarwanda barimo  Charly na Nina, Riderman ndetse na Yvan Buravan. Kwinjira muri iki gitaramo bisaba kwikora ku mufuka ukishyura amafaranga 5 000frw mu myanya isanzwe, 20 000frw mu myanya y’icyubahiro ndetse na 50 000frw mu myanya y’icyubahiro cyane [V VIP].

Abahanzi bazafatanya na Davido mu gitaramo i Kigali

David Adedeji Adeleke  Sinzi niba iyi minsi azayimara hano i Kigali kuko kuwa Gatandu  tariki ya 9 Werurwe azahita ajya gutaramira i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma yo gutaramira Abanye-Congo, uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko ndetse akaba yaranavukiye muri Atlanta ni muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, azahita akomereza i Brazzaville kuya 10 Werurwe 2018, akurikizeho i Douala muri Cameroon kuya 17 Werurwe 2018, Kuya 21 Werurwe ni i Niamey muri Niger asoreze i Dakar muri Senegal kuya 24 Werurwe 2018.

Gahunda y’ibitaramo Davido azakorera muri Afurika
Twitter
WhatsApp
FbMessenger