AmakuruImyidagaduro

Abahanzi babiri b’abanyarwanda bari guhatanira ibihembo bikomeye muri Senegale

Ish Kevin n’umwe mu basore bari kuzamuka neza mu njyana ya Trap  mu Rwanda ahanini bivugwako abifashwamo n’abamwe mu bahanzi bakorana batandukanye harimo  Zed, Ririmba,Joe, K Shot  ndetse n’abandi batandukanye babarizwa muri LoudSound bisa n’aho bakunda gukorana byahafi mu bikorwa bitandukanye.

Kuri ubu shimwe Semana Kevin uzwi nka Ish Kevin ari mu bahanzi bahataniye ibihembo bya  Galsen Hip Hop Awards 2021,  bitangirwa muri Senegal, Ibi bihembo byibanda mu guhemba abaraperi bo ku mugabane wa Afurika byatangiye gutangwa mu 2015.

Uyu musore ahatanye n’abandi bahanzi bakomeye muri Africa  mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza  wa Afurika ‘Best African Artiste’  ni icyiciro ahuriyemo  nabarimo Khaligraph Jones wa Kenya, St Brikam (Gambia) ,Iba One (Mali) , Ishs The Best (Senegal) ,Djani Alpha ( Guinea) , Cotonou City Crew ( Benin) , Kayawoto ( Burkina Faso) ,Samba Peuzzi ( Senegal) ndetse na Suspect 95 wa Cote D’Ivoire.

Uyu musore umenyerewe mu cyiswe Trapish benshi baziko n’ayo ari injyana kimwe na KinyaTrap nubwo hari abavuga ko  Ish Kevin n’abagenzi be basanga Trapish ari Gang(agatsiko cyangwa se itsinda ry’abahanzi) kuko bo bemeza neza ko bakora Trap, ndetse bakanavugako badakora KinyaTrap nkuko bamwe ba bikeka.

Undi muhanzi w’umunyarwanda uhatanye muri ibi bihembo ni uwitwa Pro Zed wamenyekanye ubwo yahurizaga  mu ndirimbo imwe Kivumbi King ,  Kenny K-shot, na Ish Kevin mu ndirimbo yise ‘King Kong’.

Iyi ndirimbo yatumye uyu musore nawe yinjira mu bahataniye ibi bihembo byo muri Senegale aho ihatanye mucyiciro cy’indirimbo ihuriweho nziza muri afurika ‘Best African collaboration’.

Ish Kevin na  Prod Zed bose bahuriye mu nzu ifasha abahanzi yitwa  Loud Sound Music ikomeje gufasha abahanzi benshi bakizamuka . Aba bahanzi bombi bavuga ko kuba  bahabwa umwanya nkuriya mu bihembo bitangirwa hanze y’u Rwanda by’umwihariko mu bihugu bikoresha igifaransa cyane ari ibya gaciro gakomeye.

Ish Kevin avuga ko ibi bimwongereye icyizere cyo gukomeza gukora cyane ndetse ko iki ari urugero rwiza rw’uko umuziki w’u Rwanda ugera kure kurusha aho bo batekereza.

Ish Kevin uhataniye igihembo cy’umunzi mwiza wa Afurika muri HipHop
Prod Zed indirimbo ye King Kong ihatanye mu cyiciro cy’indirimbo nziza ihuriwe muri Afurika mu njyana ya HipHop

Gutora abahanzi bahatanye muri ibi bihembo byatangiye taliki 07 Ukwakira bikaba bizarangirana n’uku kwezi ushaka gutora wanyura  hano vote/

Twitter
WhatsApp
FbMessenger