AmakuruImyidagaduro

Abahanzi 6 bashyizwe ku rutonde rw’abasore bakurura abakobwa muri Kenya

Abahanzi Kizito Mihigo na The Ben na bagenzi be batandatu, bashyizwe ku rutonde rw’abasore babujije amahwemo bo muri Kenya ahanini biturutse ku mafoto y’aba bahanzi babanyarwanda.

Uru rutonde rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki 24 Mutarama 2020 ruriho abahanzi nyarwanda Meddy, The Ben, Alpha Rwirangira, Andy Bumuntu, King James na Kizito Mihigo uzwi mu ndirimbo za Kiliziya Gatolika n’iz’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Muri urwo rutonde rwatangajwe n’ikinyamakuru cyandikirwa muri Kenya Tuko.co.ke, bavuga kuri buri muhanzi muri aba batandatu, bavuze ko Meddy ari umusore muremure ugaragara neza akaba urugero rw’abasore barebare b’igikara kandi b’igikundiro, bakomeza bavuga ibigwi n’uburanga bwa buri umwe.

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu muhanzi yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye ku buryo nta mukobwa utakwishimira kuba umukunzi we cyane ko ngo imiterere ye ishobora gutuma umukobwa asiga umukunzi we.

Uyu muhanzi muri iyi minsi muri Kenya akunzwe ahanini biturutse ku ndirimbo “Can’t Get Enough” aherutse gukorana n’umunya-Kenya Otile Brown uri mu bakomeye.

Alpha Rwirangira akorera umuziki muri leta zunze ubumwe za Amerika
Kayigi Andy Dick Fred ukoresha izina rya Andy Bumuntu mu muziki
King James azwiho indirimbo z’urukundo ku buryo amagambo aba arimo aba aryoshye
Kizito Mihigo yashyizwe kuri uru rutonde
Meddy na we akunze kuba ari muri leta zunze ubumwe za Amerika
The Ben ukorera umuziki muri Amerika
Twitter
WhatsApp
FbMessenger