AmakuruImyidagaduro

Abahanzi 9 bakomeye mu Rwanda batumiwe mu gitaramo kimwe aho kwinjira ari ubuntu

Abahanzi 9 bakomeye hano mu Rwanda n’umuhanzi ukizamuka Nsengiyumva Francois wiswe Igisupusupu , batumiwe mu gitaramo cyo kwibohora aho abazacyitabira bazinjirira ubuntu.

Abo bahanzi ni Yvan Buravan, Charly na Nina, Riderman, Bruce Melody, Major S.Robert, Clarisse Karasira, Nsengiyumva Igisupusupu, King James, Muyango na Mariya Yohana.

Ni igitaramo kizaba tariki 04 Nyakanga 2019 muri Parikingi ya stade Amahoro guhera saa Cyenda aho kwinjira bizaba ari ubuntu kuri buri wese uzaba wifuje kukitabira. Kuri uyu munsi u Rwanda ruzaba rwizihiza imyaka 25 rumaze rwibohoye.

Iki ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo gufasha abanyarwanda muri rusange kwizihiza no kuryoherwa n’umunsi mukuru wo Kwibohora.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger