Amakuru

Abagororwa barenga 300 muri Maroc bamaze kwandura coronavirus

Mu gihugu cya Maroc hakozwe igikorwa cyo gupima imfungwa n’abagororwa bo muri zagereza zitandukanye, basanga 313 baranduye icyorezo cya coronavirus.

Abayobozi bavuga ko gereza ya Ouarzazate iherereye rwagati muri Maroc bayisanzemo abagororwa 303 banduye covid-19, mu gihe abandi bagororwa 10 banduye babonetse muri gereza ya Oudaya muri Marrakesh, na gereza ya Ksar Kebir mu majyaruguru y’uburengerazuba.

Uretse imfungwa, hanasuzumwe n’umubare muto w’abacungagereza.

Ipimwa rya rusange mu magereza ryatangiye nyuma y’uko umuntu umwe muri gereza ya Ouarzazate bamusanzemo icyorezo cya Coronavirus, mu cyumweru gishize.

Abayobozi bavuga ko batandukanyije abarwayi bose ndetse abanduye bose bashyizwe mukato, kandi abashinzwe umutekano bose bahawe ibikoresho byo kubarinda birimo amasarubeti yabugenewe, udupfukamunwa n’uturindantonki.

Muri gereza zinyuranye za Maroc hari abagororwa bagera ku bihumbi 80. Mu ntangiriro za Mata 2020, abagororwa barenga 5.654 barafunguwe nyuma yo guhabwa imbabazi n’umwami Mohammed VI, kugira ngo bagabanye ibyago byo gukwirakwiza virusi muri gereza zizwi cyane.

Maroc ifite abantu 4,252 bemejwe ko banduye coronavirus, harimo 165 bapfuye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger