AmakuruIbitekerezo

Abagenzi barinubira umunabi basukwa na bamwe mu bakozi ba RITCO

Abagenzi bagenda n’imodoka za RITCO barinubira umunabi basukwa n’abakozi ba RITCO mu gihe cyo kwinjira mu modoka iyo habaye ho ikibazo cy’abagenzi benshi.

RITCO ni kimwe mu bigo bifite imodoka z’itwara abagenzi bajya mu ntara zitandukanye z’igihugu, abagenzi benshi bakunda izi modoka z’iki kigo kuko bagenda bicaye neza ndetse zikaba zifite aho buri mugenzi wese yacomeka telefoni ye agashyiramo umuriro mu gihe yaba imuzimiyeho n’ubwo muri zimwe mu modoka harimo ahatagikora.

Benshi mu bagenzi bavuga ko batishimira uburyo bamwe mu bakozi b’iki kigo babafata nk’abatagira agaciro kandi nyamara baba babahaye amafaranga ngo babageze aho bajya ahubwo ugasanga bari gutukwa ndetse bigakurura impaka n’akavuyo mu kwinjira mu modoka.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo abagenzi bari muri gare ya Nyabugogo bagaragaje iki kibazo bavuga ko akavuyo kose gaterwa na bamwe mu bakozi b’iki kigo.

Ubwo umunyamakuru wa Teradignews yageraga Nyabugogo kuri iki kigo yahasanze abantu benshi bari kubyiganira kwinjira mu modoka, ku muryango mutoya cyane winjira mu modoka hari hahagaze umukozi w’iki kigo agenzura amatike. Kubera ko abari bafite amatike bashaka kwinjira mu modoka bari benshi, uyu mukozi yarebaga ufite itike ya kare, ariko kandi hari n’abafite amatike yo kuri iyo saha.

Uyu mukozi w’iki kigo yabwiraga abagenzi nabi yewe akanababwira ngo bajye gutega Taxi Voiture nyamara bafite amatike, impamvu ngo ni uko yababwiraga uko gahunda iteye ntibabyumve, uyu mukozi yababwiraga ko abo imodoka isiga bategereza indi igiye kuhagera. Iyo yabonaga byanze, yifashishaga umusekirite .

Uretse iki kibazo kandi , abagenda n’izi modoka bavuga ko bafatwa nabi ngo kuko hari igihe ujya gukatisha waba urasubizwa amafaranga bakavuga ko barakatira ufite amafaranga avunje cyangwa se ufite ibiceri, ngo babikora iyo babona bafite abagenzi benshi.

Ikindi banenga iki kigo ni uburyo binjira mu modoka mu kavuyo, usanga babyiganira ku muryango buri wese amanitse tike ye mu kirere ngo uri kugenzura amatike ayifate ubundi ajye mu modoka. Ahanini biterwa n’uko amasaha bashyira ku matike aba ahabanye n’imyanya bafite mu modoka bigasaba ko ufite imbaraga agenda n’ihari undi agategereza.

Abaganiriye na Teradignews kandi bavugaga ko izi modoka bazihaye umuryango muto ndetse bakawushyira ahantu habi kuko uri imbere ngo ku buryo haramutse habaye ikibazo abantu bagorwa no gusohoka mu gihe baba basabwa gusohoka mu modoka vuba cyane.

N’ubwo bimeze bityo, bashima izi modoka kuko abagenzi bagenda bicaye neza ndetse bakabona naho bashyira ibikapu  bito baba bafite ndetse izi modoka zikaba zifite naho gushyira imizigo.

Barinuriba umunabi basukwa n’abakozi b’iki kigo
Iyo bibaye ngombwa hitabazwa umusekirite

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger