AmakuruImyidagaduro

Abagande batangiye kwijujutira imikorere ya Zari wahawe akazi mu by’ubukerarugendo bwa Uganda

Mu minsi ishize  Zari Hassan yahawe akazi ko kwamamaza ubukerarugendo bw’igihugu cya Uganda, gusa aho ashyiriye ahagaragara amafoto ye ari ahantu nyaburanga muri icyo gihugu, abagande batandukanye bamwibasiye bavugako ari kwiyamamaza we ubwe aho kwamamaza uruganda rw’ubukerarugendo rwa Uganda.

Ibi bije nyuma y’urugendo rwiswe  ‘Tulambule ne Zari’ mu cyumweru gishize , nyuma yaho Minisiteri y’Ubukerarugendo agize Zari Ambasaderi w’Ubukerarugendo. Abanyagihugu bibasiye Zari  bamushinja kwishyira imbere no kuba ari we wigaragaza cyane muri icyo gikorwa aho kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’icyo gihugu.

Uwitwa Chantal Ruby Batamuliza n’uburakari bwinshi we yagize ati “Usibye amafoto amwerekana ubwe nka ’Slay Queen,’ ngaragariza byibuze imwe gusa umenyekanisha ubukerarugendo. Keretse niba ari we ubwe uri kwiyamamaza, naho ubundi nta gishya na kimwe nabonye muri ariya mafoto.ubaha akazi kawe. Uri Ambasaderi, kora akazi kawe! Twereke icyo twakwitega mu gihe dusuye Uganda.”

Zari ashinjwa n’abagande ko yeyerekana cyane gusa , yerekana imodoka aba arimo zi mutwara muri ibyo bikorwa  by’ubukerarugendo usanga yibanda ku buzima bwe gusa ari nabyo byarakaje abagande benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga ari nazo akoresha yamamaza ibi bikorwa bye byo  kumenyekanisha uruganda rw’ubukerarugendo rwa Uganda .

Zari n’ikipe iri kumufasha kumenyekanisha uruganda rw’ubukerarugendo rwa Uganda
Abagande bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko Zari kwifotoza gusa ntacyo ari gukora ku bukerarugendo bwa Uganda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger