Amakuru ashushyePolitiki

Abagabye ibutero mu kinigi bireguye bavuga icyatumye bahuka mu baturage

Kuwa Kabiri tariki ya 8 Kamena 2021, abaregwa kugaba ibitero mu kinigi uko ari 36 basubiye imbere y’urukiko bisobanura ku byaha bashinjwa, maze bamwe muri bo bagaruka ku gitero bafatiwemo ubwo bateraga muri ako gace.

Imbere y’urukiko, basobanuye ko muri iki gitero bageze mu Rwanda tariki ya 1 Ukwakira 2019. Ngo baje bahawe amabwiriza yo gutera ku kigo cya Gisirikare cyiri i Musanze kugira ngo bahigarurire.

M Ukwakira 2019 bamwe mu bagize imitwe y’inyeshyamba ya P5 na RUD Urunana bagera kuri 67 nibwo bagabye igitero ku Rwanda binjiriye mu Majyaruguru mu Kinigi, bakaza gukwirwa imishwaro nyuma yo gukubitwa inshuro n’ingabo z’u Rwanda.

Ni igitero cyaguyemo abaturage b’inzirakarengane 14 mu gihe ingabo z’u Rwanda zishe 19 mu bari bagabye icyo gitero.

Abafashwe mpiri uwo munsi ndetse n’abandi bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye, bari kuburanishwa mu rukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kigali aho bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo iterabwoba no kujya mu mitwe itemewe.

Sous- Lieutenant Kabayija Seleman wari mu basirikari bakuru, wabashije gutoroka icyo gihe yasobanuriye urukiko ko ubwo bajyaga kugaba ibitero babikoze bashaka gusa n’abihimura ku gisirikare cy’u Rwanda, nyuma y’uko bari bamaze iminsi baraswaho n’ingabo za Congo muri gahunda Congo yari ifite yo gutsinsura imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Kabayija yasobanuye ko ubuyobozi bw’imitwe ya P5 na RUD Urunana, bwatekereje ko ari abasirikare b’u Rwanda, bituma nabo batekereza kuza gutera u Rwanda bagamije guhirika ubutegetsi, bihimura.

Bizimana Emmanuel wari maneko muri RUD Uranana, yavuze ko bamaze kwinjira mu Rwanda, batangiye kwigabamo amatsinda batangira kujya mu byerekezo bitandukanye.

Ubwo barasaga abaturage ingabo z’u Rwanda zikabimenya, zatangiye kubahigira hasi kubura hejuru. Bamwe batangiye kuraswa baricwa.

Bizimana yavuze ko bamaze kumenya ko bamwe muri bo batangiye gupfa ko hari n’abandi bafashwe mpiri, batangiye gucika intege, maze uwabaga amabwiriza abategeka gusubira inyuma kuko batari bagishoboye guhangana n’ingabo z’u Rwanda.

N’ubwo ntawe usobanura neza amabwiriza y’igitero cyo mu Majyaruguru muri 2019, Kabayija yavuze ko Maj Nshimiyimana Cassien Alias Governor yari yabahaye amabwiriza ko bagomba gutera igisirikare ariko hagira n’umuturage ubitambika mu nzira yabo bakamwikiza.

Ibi ariko siko byagenze kuko nyuma yo kubona bageze mu Rwanda inzara yatangiye kubarya, babura ayo bacira nayo bamira, niko kwirara kwiga uburyo bwo gushaka icyo barya. Nibwo bahutse mu ngo z’abaturage, amaduka n’imirima gushaka ibyo barya ari naho bahereye bica abaturage bashakaga kubitambika, babica nabi bakoresheje amabuye, impiri n’inkota.

Icyo gihe abaturage 14 bo mu tugari twa Kaguhu mu Murenge wa Kinigi no mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze bahasize ubuzima abandi barakomereka.

Aba barwanyi bari bahuje imbaraga ngo bageze i Musanze bigabanyamo kabiri bamwe banyura mu Murenge wa Kinigi abandi banyura mu murenge wa Musanze gusa ingabo za RDF zahise zibagota, zibakwiza imishwaro bamwe barafatwa abandi basubira inyuma.

Ku itariki ya 5 Ukwakira 2019 Ingabo z’u Rwanda nibwo zabacanyeho umuriro maze 19 muri bo bahasiga ubuzima abandi batanu bafatwa mpiri.

Umwaka ushize umwe mu bafashwe wari wagabye igitero, Habumukiza Théoneste yavuze ko bacyinjira mu Rwanda batangiye kwisanga mu nsobe z’ibibazo, aho batangiye kuyoba.

Icyo gitero bari bategetswe kugitangirira mu Cyanika ariko barayobye bisanga Nyirabisate i Musanze ari naho batangiriye igitero cyabo ku itariki 4 Ukwakira 2019 saa moya na 50 z’umugoroba.

Imbere y’urukiko bavuze ko bahutse mu baturage kubera inzara bari bafite

SRC:Igihe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger