AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Abagabo babiri bakurikiranyweho kwigana ikirango cya RRA

Abagabo babiri bakurikiranyweho ibyaha byo kwigana ibirango by’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority), ndetse no kwigana inzoga zisanzwe zikorwa n’inganda zemerewe gucuruza mu gihugu.

Nk’uko bisobanurwa na komiseri wungirije ushinzwe abasora muri RRA, Mukashyaka Drocella, aba bagabo bafatiwe mu kabari kitwa Abeza Village gaherereye mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, bafatanwa ibirango byerekana ko inzoga zasorewe imisoro izemerera gucuruzwa (tax stamps), ndetse bafatanwa n’imipfundikizo hamwe n’ibirango by’uruganda.

Mukashyaka yagize ati “Iperereza rirakomeje kuko ntabwo turagera ku ruganda ngo tumenye ingano y’izi nzoga ndetse n’ibirango by’ibikorano biri gukorwa.”

Yavuze kandi ko aba bantu uko ari babiri bagiye gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe, bahamwa n’ibyaha bakabihanirwa n’amategeko.

Abafashwe ni Tugiramahoro Cyriaque ufite akabari kitwa Abeza Village ndetse na Theophile Dufatanye uvuga ko atari azi ibyo atwaye kuko we yari yahawe akazi ko gutwara ibintu.

Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 10 Kamena 2019, nibwo aba bagabo bafashwe. Theophile dufatanye, ni umwe muri aba bagabo.

Yagize ati ”Nafashwe ntumwe ibi bintu mureba hano mu gafuka ariko njyewe sinzi ikirimo, kandi sinzi n’ibyo ari byo kuko njyewe bampamagaye ndaza njya kuzana ibyo bari bantumye ariko icyantunguye ni uko nkigera hano nabonye abapolisi, bahita banyambikana amapingu hamwe na nyiri akabari”.

Cyriaque Tugiramahoro ahakana ibyaha aregwa, akavuga ko adakora inzoga, ahubwo ko inzoga agurisha azirangura muri Nyabugogo. Avuga ko atazi niba ari inkorano cyangwa atari zo cyakora ngo azirangura ahantu hemewe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger