Amakuru ashushye

Abafite amafaranga kuri Tigo Cash nibatayakuraho vuba barahomba?, simukadi barazihomba?, dore ibisubizo byibi bibazo

Ku wa kabiri tariki ya 19 Ukuboza 2017 i New Delhi mu Buhinde, , nibwo  sosiyete y’itumanaho ya Bharti Airtel yasinye amasezerano yo kugura imigabane yose ya  Tigo Rwanda , kugeza ubu rero Abanyarwanda n’abandi bose bakoreshaga Tigo Rwanda baribaza ku ngaruka zigiye kubabaho haba mu bucuruzi ndetse no mubuzima busanzwe.

Abasanzwe ari abakiliya ba Tigo bahise batangira kwibaza ibibazo byinshi, birimo iherezo rya simukadi zabo, amafaranga ari konti za Tigo Cash, aho hari n’abatangiye gukwirakwiza ibihuha ko abayafite nibatayakuraho vuba bashobora kuzabihomberamo. Ibi ariko ni ibihuha bikomeye cyane kuko Tigo Rwanda iracyakora mu gihe ibiteganywa n’amategeko bitarashyirwa mu bikorwa.

u gihe hari abari batangiye kwihutira kubikuza amafaranga yabo ari kuri Tigo Cash, ibi bigo byabamaze impungenge ko bazakomeza kubona iyi serivisi, kimwe n’abakoresha Airtel Money.

Ku kibazo kirebana n’abakozi ba Tigo Rwanda, Airtel igaragaza ko kuvuga ikibateganyirijwe uyu munsi kwaba ari ukwihuta kuko hari byinshi bitaranozwa, ahubwo uko ibigo byombi bizagenda bihuza imikorere ni nako hazagenda hamenyekana uburyo akazi kazakomeza gukorwa.

Nk’uko Airtel Rwanda ibisobanura, igihe cyose ibiteganywa n’amategeko bitarashyirwa mu bikorwa, abakiliya ba Tigo Rwanda bazakomeza guhabwa serivisi n’abakozi ba Tigo Rwanda nk’ibisanzwe .

uyu niwe n’umuyobozi mukuru wa Bharti Aitel witwa Sunil Bharti Mittal

RURA,  Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, kigenzura imikorere y’ibigo by’itumanaho niyo izemeza iri huzwa ry’imirongo yaAirtel na Tigo Rwanda.

Ibiteganywa n’amategeko nibimara gushyirwa mu bikorwa, nibwo bazatangira  guhuza ibigo byombi, by’umwihariko abakiliya, ibikorwa, abakozi ndetse n’ibikorwaremezo.

Nubwo ibi bigo byombi nibimara guhuzwa bizahinduka Airtel Rwanda, abakoreshaga umurongo  wa Tigo Rwanda bazakomeza gukoresha simukadi na nimero zabo zisanzwe, n’abasanzwe bakoresha Airtel ntakizahinduka.

Tigo Rwanda yateraga inkunga ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro , Abahanzi Dream Boys, Bruce Melody na Christopher ni bamwe mu bashobora  kugerwaho n’ingaruka ziturutse ku igurishwa  ry’ikigo cy’itumanaho cya Tigo Rwanda, kuko bari basanzwe bayamamariza.

Dream Boys bari bamaze imyaka igera kuri itanu barya ku mafaranga yo kwamamaza Tigo Rwanda mu gihe Christopher na Bruce Melody bari bagiye kumarana imyaka itatu.

Nkuko imibare yashyizwe ahagaragara na RURA mu mpera za Nyakanga  yabitangazaga,  mu Rwanda abafite  imirongo ya Telefone ngendanwa bagera kuri 8 368 432 muri aba Tigo Rwanda  yari ifite 3 252 765 naho Airtel Rwanda ikagira 1 586 018 mu gihe  MTN Rwanda  yazaga ku mwanya wa mbere na 3 520 315. byumvikane neza ko mu gihe abakoreshaga Tigo Rwanda bose baba bimuriwe kuri Airtel Rwanda, mu Rwanda hasigara sosiyete 2 z’itumanaho gusa , Airtel Rwanda na MTN Rwanda, Airtel Rwanda igasigara iyoboye n’abantu benshi bayikoresha .

Abantu batari bake bacuruzaga serivisi za Tigo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger