AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Abafata buguzi b’Amazi mu Rwanda barinubira cyane iry’iyongera ry’ibiciro by’amazi

Abafata buguzi b’amazi mu Rwanda bakomeje kwinubira iry’iyongera ry’ibiciro ry’amazi nyuma y’amafaranga baciwe ku mazi bakoresha ku kwezi y’umurengera.

Nyuma y’ubutumwa butandukanye bumaze iminsi bucicikana ku mbuga nkoranyambaga bunenga ibi biciro, ubuyobozi bwavuze ko umuturage yishyizwa amafaranga hakurikijwe ingano y’amazi yakoresheje.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, ikigo gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro mu Rwanda, RURA – cyarimo n’abahagarariye ikigo cy’amazi na minisiteri y’ibikorwa-remezo – kibukije ko ibiciro ubu bigabanyije mu byiciro bitatu hashingiwe ku ngano y’amazi umufatabuguzi akoresha.

Icyiciro cya mbere ni abakoresha meterokibe (m³) zitarenze eshanu ku kwezi bishyura amafaranga y’u Rwanda 340 kuri meterokibe imwe (m³ = litiro 1000).

Icya kabari ni 720Frw/m³ ku bakoresha meterokibe ziri hagati y’esheshatu na 20 m³ ku kwezi, naho icya gatatu ni 845Frw/m³ ku bakoresha amazi ari hagati ya meterokibe 21m³ na 50m³ ku kwezi.

Ibi biciro by’amazi mu bice by’imijyi, byatangajwe mu mpera y’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, ariko abafatabuguzi batangiye kubyishyurizwaho mu kwezi gushize kwa kane.

Ku mbuga nkoranyambaga abatari bacye bagaragaje ko bi biciro biri hejuru mu buryo budasanzwe.

Ku munsi w’ejo ku wa mbere, ikigo RURA cyatangaje ko ku bakoresha amazi macye hiyongereyeho amafaranga macye cyane.

Abategetsi bavuga ko ku giciro gisabwa ngo amazi atunganywe agere ku baturage leta yishyura 73.8%, naho abaturage bakishyura 26.2% batanga iyo bishyura amazi bakoresha ku kwezi.

Iki kigo kivuga ko “iyo ibiciro biri hasi abakoresha amazi bayasesagura cyangwa bakayakoresha nabi”. Umuyobozi w’iki kigo yasabye ingo kugabanya amazi zikoresha n’ayo avuga ko zisesagura.

Ubushakashatsi buheruka bw’ikigo cya leta cy’ibarurishamibare ku mibereho y’ingo mu Rwanda buvuga ko Abanyarwanda 85% bafite amazi meza, ariko icyegeranyo cy’abasenateri cyo mu mwaka ushize cyacyemanze iyo mibare.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger