AmakuruImyidagaduro

Abafana bunze mu rya Zari, nabo bashinja Diamond kutita ku bo yabyaye

Abakurikira Zari The Boss Lady ku rubuga rwa Instagaram, bunze ku butumwa uyu mugore aherutse gushyira ahagaragara avuga kuri Diamond Platnumz.

Amakuru akomoza kuribi avuga ko Umuhanzi Diamond Platnumz ashinjwa kuba umubyeyi utita ku nshingano ze zo kurera abana babiri yabyaranye na Zari Hassan.

Mu minsi ishize nibwo Zari yifashishije instagram yatangaje ko ari we utunze umuryango we bityo bimusaba gukora cyane.

Yagize ati “ Igihe ari wowe wenyine wita ku bana wenyine, ukwiye gukora ari ko bitari cyane ariko nanone bitoroheje.”

Abakurikina Zari kuri instagram bahise batangira kuvuga ko ibi byaba bivuze ko Diamond ntacyo yaba akora mu gufasha uyu mugore kurera abana babyaranye mbere yo gutandukana muri Gashyantare 2018.

Ibi bihuzwa n’amakuru amaze iminsi acicikana avuga ko Diamond amaze iminsi itari mike atikoza muri Afurika y’Epfo ngo asure abana be.

N’ubwo bimeze gutyo, Diamond aherutse gushyira ku rukuta rwa instagram rwe abahungu be babiri; uwo yabyaranye na Mobetto ndetse na Zari agira ati “ Intare”

Ku rundi ruhande,  hamaze iminsi hari uguterana amagambo hagati ya Zari Hassan n’uwo Diamond ateganya kubana na we, Tanasha Donna. Ibi byagaragara nk’impamvu yatumye Zari yifatira ku gahanga mukeba we, abona nk’imbogamizi kuri Diamond ituma atibuka urubyaro rwe.

Diamond na Zari bafitanye abana babiri; Umukobwa Tiffah n’umuhungu witwa Nillan

Diamond n’abana be yabyaranye na Zari
Twitter
WhatsApp
FbMessenger