AmakuruImyidagaduro

Abafana bikomye Zari na Mobetto biturutse ku magambo Wema Sepetu aherutse gutangaza

Umukinnyikazi wa Filime muri Tanzinia Wema Sepetu bitewe n’amagambo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga yatumye bamwe mubakurikira kuri izo mbuga  bibasira Zari na Hamisa Mobeto  babasaba guceceka bakareka uno mukobwa wigeze no kuba Miss Tanzania 2006.

Uyu mukobwo wigeze gukundana ho na Diamond Platnumz  , yifashije ifoto y’indabo maze yandika kuri Instagram asaba abantu atigeze atangaza kumureka bakamuha amahoro. Yanditse agira ati “Mubona ntuje gato mukanshokoza  eeehh ….. muzabona  wallahy, Mundeke basi.”

Abakunzi n’abakurikira uyu mukobwa kuri Instagram  bahisee bafata aya magambo nkaho yambwiraga Hamisa Mobeto na Zari bose babyaranye na Diamond bahoze bakundana kera, aba bafana babihuje n’amakuru aherutse gusakara avuga ko Wema Sepetu yabonye umukunzi mushya bahitamo kubwira Zari na Mobeto guceceka bakareka uyu mukobwa.

Wema Sepetu yari amaze iminsi acecetse cyane ahanini biturutse  ku cyaha aherutse guhamwa nacyo cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger