AmakuruImikino

Abafana bashyizwe igorora mu mikino ya Afrobasket igiye kubera mu Rwanda

Mu kwezi gutaha mu gihugu cyacu cy’u Rwanda hateganijwe kuzabera imikino ya Afrobasket izabera mu nzu y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena, Iyi mikino bikaba biteganijwe ko izitabirwa n’ibihugu bigera kuri 12 biturutse hirya no hino muri Afurika.

Ibihugu bizitabira iyi mikino ya Afrobasket, n’ibihugu byamaze kubona itike binyuze mu mikino itandukanye yakinwe ubwo hashakwaga ibihugu 12 bigomba kuzaza guhatana hano mu rw’imisozi igihumbi.

Kuri ubu Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, batangaje ko imikino ya Afrobasket 2021 iteganijwe kubera mu Rwanda mu nzu ya Kigali Arena, abafana bifuza kuzitabira kureba iyi mikino bazabyemererwa ariko bakaba bagomba kuzaba bujuje amabwirizwa yashyizweho.

Mu itangazo ryashyizwe ryashyizwe ahagaragara, Rirerekana ko imikino ya Afrobasket 2021 izabera mu Rwanda muri Kigali Arena, izatangira tariki ya 24 Kanama 2021 maze izasozwe tariki ya 5 Kanama 2021.

Abafana bemerewe kwitabira iyi mikino ariko babanje gushyira mu bikorwa ibi bikurikira:

1.Abantu bifuza kuzitabira kureba imikino ya Afrobasket barasabwa kubanza kwerekana icyemezo kigaragaza ko bipimishije icyorezo cya Coronavirus (Rapid test) mu masaha 48 ndetse bikaba binagaragara ko nta cyorezo cya Covid-19 bafite.

2. Abantu bifuza kwinjira muri Kigali Arena kureba Afrobasket 2021, bagomba kuba barakingiwe icyorezo cya Coronavirus byibuze barahawe doze imwe y’urukingo.

3.Abantu batari bakingirwa icyorezo cya Coronavirus bifuza kuzareba iriya mikino ya Afrobasket 2021, bashyiriweho uburyo bwo kuzajya bapimirwa muri Camp Kigali mbere yo kwemererwa kwinjira muri Kigali Arena.


Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger