AmakuruImikino

Abafana ba Real Madrid batangiye kwatsa umuriro ku mutoza Zinedine Zidane

Abafana b’ikipe ya Real Madrid batangiye kwatsa umuriro ku mutoza Zinedine Zidane, nyuma yo kunyagirwa na PSG ibitego 3-0 mu mukino wa UEFA Champions league wabaye mu ijoro ryakeye.

Ibitego bibiri bya Angel Di Maria na kimwe cya Thomas Meunier, ni byo byafashije ikipe ya PSG yari idafite Neymar, Cavan na Mbappe gukura amanota atatu kuri Real Madrid.

Real Madrid yakinnye uyu mukino idafite Marcelo, Sergio Ramos, Luka Modric, Isco, Asensio na Nacho; nta shoti rifatika yigeze itera mu izamu rya PSG ryari ririnzwe na Keylor Navas.

Nyuma yo gusebywa na PSG, abafana ba Real Madrid bahise batangira gusabira umutoza Zinedine Zidane kwirukanwa babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Umwe yagize ati” Zinedine Zidane ni pirate kandi yagize ibihe byiza mu minsi ye ya mbere muri Real Madrid kubera igihangage Ronaldo.”

Undi na we ati” Zinedine Zidane yarangiye burundu kuko atagifite Ronaldo. Ni gute wakoresha miliyoni 500 z’ama-pounds ugura abakinnyi mu mpeshyi imwe, hanyuma ukagira ikipe iciriritse gutya? Niyirukanwe”.

Uwitwa Zady Zady we yagize ati” Nta Neymar, Mbappe na Cavani, ariko ntibyabujije Real Madrid gushwanyaguzwa…99% by’ibyiza Zidane yagezeho byagizwemo uruhare na Ronaldo.”

Uwitwa Criss we ati” Nta kuntu twatangiza igikorwa cyo gusabira Zidane kwirukanwa.”

Abandi bafana bagiye bagaragaza ko umutoza Zinedine Zidane akeneye Cristiano Ronaldo kugira ngo ikipe ye yongere kuzanzamuka, cyangwa uyu Mufaransa agasimbuzwa Jose Mourinho kuri ubu udafite ikipe atoza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger