IbitekerezoImyidagaduro

Abafana ba P Fla bamusabye ibintu bikomeye kuburyo abyubahirije yakwigarurira imitima ya benshi

Nyuma yuko P Fla avuye muri gereza akarekurwa nyuma yuko yashinjwaga kunwa no gukoresha ibiyobyabwenge, abakunzi be ndetse n’abakunda injyana ya Hip Hop muri rusange bamusabye kureka ibiyobya hanyuma akanaririmba indirimbo zirimo ubutumwa bw’ubaka.

Abafana ba P Fla mu kiganiro bagiranye Sunday Night, basabye P Fla kwisubira maze akareka gukoresha ibiyobyabwenge, ibi abafana be babimusabye nyuma yuko uyu musore yakunze kugaragaraho gukoresha ibiyobya bwenge ndetse akabihanirwa dore ko mbere yuko ajyanwa muri Gereza i Mageragere yari yabanje kujyanwa mu kigo ngorora muco Iwawa.

Abakunzi binjyana ya Hip Hop basabye uyu muraperi guhindura ubutumwa buba buri mu ndirimbo ze maze akavangamo indirimbo z’urukundo aho kugirango ajye aririmba indirimbo zuzuyemo ibitutsi.  ngo P Fla agomba kureka indirimbo zuzuyemo guhangana no gutukana  ubundi akajya aririmba indirimbo zirimo ubutumwa bwubaka umuryango nyarwanda.

Ntawutabizi ko P Fla yagiye akunda guhangana no kutumvikana n’abahanzi bagenzi be yewe ntatinye no kubatuka ibitutsi Abanyarwanda bakunze kwita ibyabashumba akanabishyira mundirimbo.

Hakizimana Murerwa Amani  uzwi cyane nka P Fla , kuya 13 Ukuboza 2016 nibwo yatawe muri yombi   kubera gufatanwa no gukoresha ikiyobyabwenge cya Héroïne bakunze kwita “Mugo”. Ku gicamunsi cyo kuya 8 ukuboza 2017 nibwo yarekuwe, yakirwa n’abaraperi bagenzi be Bull Dog na Fireman ndetse na nyina Nzamukosha Hadija wahise unamutahana.

Bulldog na Fireman nibo bagiye kwakira P Fla avuye muri gereza

P Fla umaze kumenyera mu mujyi wa Kigali nyuma yo kuva muri gereza yagiranye ikiganiro  na Inyarwanda.com atangaza ko yiteguye gukora umuziki nk’akazi ariko ubu akaba yicaye atuje ategereje ko hari abasanzwe bamenyerewe mu byo gufasha abahanzi cyangwa inzu zitunganya muzika bamwegera bagakorana aho kugira ngo akore wenyine mu kajagari nkuko byahoze cyane ko uyu muhanzi yizerera mu gukorera mu nzu ya muzika yaba imufasha. ndetse anavuga ko yishimiye kuba murugo ndetse akaba yaranakiriwe neza.

Yakomeje agira ati: “Umwana wanjye nari mukumbuye cyane n’ubu turi kumwe kenshi tuba turi kumwe naho mama we nari mukumbuye nawe turi kumwe kandi yarishimye kuba narahindutse yaba mu mutwe no ku mubiri ariko turacyaganira hari imbabazi ngomba kumusaba kandi si ibintu biza ako kanya gusa nyine icy’ingenzi ni uko njye nakosheje mbizi kandi niteguye kumusaba imbabazi.”

Ingingo yajyanye ikanahana P Fla ni  ingingo iboneka mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ingingo ya 594 ivuga ko “Umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger