AmakuruImikino

Abafana ba Liverpool basabiye Messi kudakina umukino wo kwishyura wa Champions league

Abafana b’ikipe ya Liverpool bamaze gusinya impapuro zisabira Lionel Messi gufatirwa ibihano byatuma adakina umukino wo kwishyura wa UEFA Champions league Liverpool izakiramo FC Barcelona, ku bw’amakosa bavuga ko yakoreye mu mukino ubanza.

Magingo aya impapuro zamaze gusinywa zirenga 5,000.

Messi uyu aba bafana basabira kudakina uyu mukino, ni we wabakozeho kuko mu mukino ubanza wabereye i Camp Nou yatsinze ibitego 2 muri 3-0 FC Barcelona yatsinze Liverpool.

Abafana ba Liverpool bashinja Messi kuba yarakubise ingumi Umunya-Brazil Fabinho, ikaba ari yo mpamvu basanga uriya Kapiteni wa FC Barcelona adakwiye gukina umukino wo kwishyura.

Ibi byabaye ubwo Lionel Messi yageragezaga guhererekanya umupira na Luis Suarez, bikarangira Fabinho amwitambitse. Byabaye ngombwa ko umusifuzi Björn Kuipers atanga Coup-Franc ku ruhande rwa FC Barcelona, Fabinho ahabwa ikarita y’umuhondo.

Iyi Coup- Franc yo ku munota wa 81 w’umukino byarangiye Lionel Messi ayiteretse mu rucundura, biba bibaye 3 bya FC Barcelona ku busa bwa Liverpool.

Ibi ni byo abafana baheraho bavuga ko barenganyijwe, bityo Messi akaba agomba kubiryozwa.

Impapuro abafana ba Liverpool banditse zifite umutwe ugira uti” Messi afatirwe igihano cy’ibyo yakoze akubita Fabinho ingumi mu mutwe ku buryo bugaragara.”

Amagambo ari muri izi nyandiko akomeza agira ati” Messi ahawe Coup-Franc kubera gukubita Fabinho mu mutwe, birangira ayitsinze, hakenewe ko UEFA ibyitaho.”

Saa cyenda z’ejo izi mpapuro zari zimaze kugera ku bihumbi 5,000 gusa nta wuzi neza ko urubuga Change.org ari bwo buryo bwiza bwo kugeza ubutumwa kuri UEFA.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger