Amakuru ashushye

Abafana ba Icent The Trigger bafashije umubyeyi utishoboye ku bufatanye n’umuryango Nufasha yafashwa

Umuhanzi uri kuzamuka Icent the Trigger afatanije n’itsinda ry’abafana be [The Triggers Family] bafashije umugore utishoboye witwa Uwamahoro Salama wo mu karere ka Nyarugenge  mu murenge wa Nyarugenge, umujyi wa Kigali.

N’igikorwa cyari cyateguwe n’abakunzi b’uyu muhanzi ku bufatanye n’umuryango usanzwe ukora ubuvugizi ndetse ukanafasha  abatishoboye mu buryo butandukanye uzwi nka Nufasha Yafashwa.

Cyari cyitabiriwe n’abafana bagera kuri 15 b’uyu muhanzi ukora injyana ya Hip Hop, mu masaha ya nimugoroba  nibwo bari bashyitse mu rugo rw’uwo mubyeyi maze batangira kuganira nawe ari nako bamubwira ikibagenza.

Uwamahoro Salama ibyishimo byari byamurenze , kuko uretse abana be babiri abana nabo avuga ko ntawundi muryango afite ndetse n’uwari umugabo we  yamutaye akajya kwishakira abandi bagore, gusa akaba yanejejwe n’uko nawe yinjiye mu muryango w’aba bafana ba Icent The Trigger akaba yiteze kutazongera kugira irungu n’ibibazo kuko azaba afite uwo aganyira.

Mu bintu bitandukanye aba bafana bashyikirije Uwamahoro Salama  harimo ibyo kurya, amafaranga ya mutuelle, amafaranga y’ubukode , amafaranga yo kugura imyenda y’ishuri y’abana ndetse  n’ibindi bikoresha nkenerwa bya buri munsi , bakaba bamusezeranije kumuba hafi bakazajya bamufasha n’ikindi gihe cyose azajya abakenera.

Bafata ifoto y’urwibutso nyuma yo kumushyikiriza impamba bari bamuzaniye

N’ibyishimo byinshi Salama nyuma yo gufashwa yavuze ko yishimiye cyane kuba yabonye abantu bamuzirikana, avuga ko umuryango we  kubera ibibazo wamwihakanye agasigara mu bwigunge yatekerezaga ko butazapfa kurangira.

Perezida w’abafana ba Icent The Trigger yavuze ko iyi ar’intangiro ndetse abwira abakunzi b’uyu muhanzi ahagarariye ko yicuza iminsi bakoreye igikorwa cyo guhura mu tubari, bagatakaza amafaranga mu mayoga n’amafanta  kandi har’abantu bababaye bakeneye ababitaho bakabahumuriza.

Yavuze ko uretse Salama , har’abandi bantu benshi bagiye gutangira gufasha kuko kugira ngo twubake u Rwanda twifuza tutagomba gusiga inyuma abafite ibibazo.

Icent The Trigger yavuze ko yishimiye cyane igikorwa abafana be bakoze, yemeza ko kimaze gukorwa na bake mu bafana b’abahanzi nyarwanda , yavuze ko nta kindi abikesha keretse kuba akomeje kububakamo ubumwe no kumva ko gufasha bagenzi babo aricyo cya mbere.

Kanda hano wumve indirimbo Icent The Trigger aheruka gukorana na Fireman yise Hit

https://www.youtube.com/watch?v=BqpcV5sTNnk

Twitter
WhatsApp
FbMessenger