AmakuruImikino

Abafana ba Arsenal bari kureba ay’ingwe Aubameyang bamushinja kubatererana

Abafana ba Arsenal barakariye bikomeye umukinnyi wabo w’umunya-Gabon Pierre-Emerick Aubameyang, wagiye mu bwiherero hagati mu mukino ubwo Arsenal yakinaga na Brighton kuri uyu wa Kane, baramushinja gutererana ikipe bikabaviramo gutakaza uyu mukino.

Uyu rutahizamu Arsenal igenderaho, yavuye mu kibuga mu gihe ikipe ye yari ikiri gushaka igitego cyo kwishyura yari yatsinzwe na Brighton. Nkuko byatangajwe n’munya-Suède Freddie Ljungberg uri gutoza Arsenal , Aubermeyang yasohotse mu kibuga ajya mu bwiherero amarayo iminota 3.

Muri uyu mukino w’umunsi wa 15 wa Premier League, Adam Webester yafunguye amazamu ku ruhande rwa Brighton ku munota wa 36 mbere y’uko Alexandre Lacazette yishyurira Arsenal kuri ubu iri gutozwa na Freddie Ljungberg.

Iminota 90 yarangiye uyu munya-Suède wahawe Arsenal atabonye intsinzi mu mikino ibiri, ni nyuma y’uko Neil Maupay atsindiye Brighton igitego cyayihesheje intsinzi ku munota wa 80, umukino urangira Arsenal yari mu rugo, itsinzwe ibitego 2-1.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, umutoza w’agateganyo wa Arsenal, Freddie Ljungberg, yemeje ko Aubameyang yari akeneye kujya mu bwiherero.

Ati “Mu by’ukuri ntabwo nzi impamvu ariko yasohotse agaruka nyuma y’iminota itatu. Birashoboka ko mwabimubaza ariko iyo wumva utamerewe neza uba utamerewe neza, ntacyo twabihinduraho”.

Kuva mu kibuga kwa Aubameyang byavugishije abafana b’ikipe ye mu gihe yari ahanzwe amaso ko ari we ushobora kwishyurira Arsenal akanatsinda dore ko ari rutahizamu.

Ubwo yari avuye mu bwiherero nyuma y’iminota 3 avuye mu kibuga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger