AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Abadepite basuye ishami rya Polisi rishinzwe gutabara abari mu kaga no kurwanya inkongi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Gashyantare 2020 nibwo abadepite bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga n’umutekano bari bayobowe na Perezida w’iyi komisiyo,  Rwigamba Fidele basuye ishami rya Polisi rishinzwe gutabara abari mu kaga no kurwanya inkongi.

Ubwo bari bageze ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru bakiriwe n’umuyobozi w’iri shami, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega. Yabanje kubaha ishusho rusange y’aho iri shami rya Polisi ryavuye kuva ryashingwa mu mwaka wa 2002 n’aho rigeze ubu mu mwaka wa 2020.

ACP Seminega yagaragarije abadepite ko iri shami  ryatangiranye abapolisi 16 gusa ubu rifite abapolisi 123 bose bahuguriwe ibijyanye n’ubutabazi no kurwanya inkongi, ryatangiye rifite imodoka ebyiri gusa ariko uko leta igenda yiyubaka mu bushobozi imodoaka zariyongereye aho muri buri ntara hagiye hari imodoka ishobora kuzimya umuriro ndetse hari n’abapolisi bazikoresha babihuguriwe.

ACP Seminega yavuze ko mu rwego rwo kurwanya inkongi z’umuriro ishami ayobora rimaze guhugura abaturage barenga ibihumbi 45 (45, 000) bahuguriwe ku kurwanya inkongi z’umuriro no kuzikumira.

Yagize ati:  “Mu rwego rwo kurwanya inkongi z’umuriro no kuzirinda tumaze guhugura abantu b’ingeri zitandukanye cyane cyane ahahurira abantu benshi nko mu bigo by’amashuri, kwa muganga, abaturage nyuma y’umuganda rusange aho tubereka uko bazimya inkongi igihe zibaye, uko bakoresha amashanyarazi ntateze inkongi, gukoresha imashini zizimya umuriro.  Kugeza ubu mu gihugu hose tumaze guhugura abantu barenga ibihumbi 45.”

Yagaragaje ko mu mwaka wa 2018 hagaragaye inkongi zibarirwa ku 116, izirenga 126 zagaragaye mu mwaka wa 2019 naho muri uyu mwaka turimo wa 2020 hamaze kuba inkongi z’umuriro eshatu.

ACP Seminega yagaragaje ko akenshi izi nkongi zituruka ku burangare bw’abantu aho bibagirwa kuzimya ibikoresho by’amahanyarazi igihe barimo kubikoresha ndetse n’uburyo bushya bwo guteka hakoreshejwe gaze ndetse na bamwe mu bantu bashyira umuriro w’amashanyarazi mu mazu batabifitiye ubumenyi.

Mu guhangana n’iki kibazo, ACP Seminega yavuze ko Polisi y’u Rwanda yagiye igaragaza ahantu hari  ibyago byinshi byo guhura n’inkongi z’umuriro iba ariho yibanda mu kwigisha abaturage ndetse no kuhegereza imashini n’imodoka zakwifashishwa igihe habaye inkongi.

Perezida wa Komisiyo y’ububanyi n’amahanga  n’umutekano, Rwigamba Fidele yashimiye Polisi y’u Rwanda uko igenda ikomeza kubaka amashami yayo, yavuze ko uru ruzinduko rwari rugamije kureba aho u Rwanda rugeze mu kurwanya inkongi ndetse no gutabara abari mu kaga ndetse no kurebera hamwe icyakorwa  kugira ngo abanyarwanda bahore bizeye ko batekanye kandi bashobora gutabarwa igihe bikenewe.

Abadepite bagiye batanga ibitekerezo biganisha ku gukomeza ubukangurambaga mu baturage mu kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro ari nako bigishwa uko bakoresha imashini zoroheje mu kuzimya umuriro.  Hakaba umubare munini w’abakorerabushake mu nzego zose kuva ku midugudu kuzamura ndetse iri shami rya Polisi ryasabwe kujya risura abakozi mu bigo bitandukanye bakigishwa uko bakwitabara igihe bahuye n’ikibazo cy’inkongi ndetse n’uko bazirinda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger